Urugendo rwo kuva kuri Sinayi kugera i Kadeshi (Umugabe wa 5)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): URUGENDO RWO KUVA KURI SINAYI KUGERA I KADESHI (Umugabane wa 5)

Uwiteka yumvise gusenga kwe maze ahita amubwira guhamagaza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisiraheli. Ntibari abagabo basheshe akanguhe gusa, ahubwo barangwaga n’ubunyangamugayo, batekereza neza kandi b’inararibonye. Uhoraho yaravuze ati: “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b’abantu koko n’abatware babo, ubazane ku ihema ry’ibonaniro, bahagararaneho nawe. Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho, mubashyireho; na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w’abantu, we kuwuheka wenyine.” Kubara 11:16-17.

Uhoraho yemereye Mose kwihitiramo abagabo b’abizerwa kandi b’ingirakamaro bo gufatanya nawe inshingano. Ubushobozi bwabo bwari gufasha mu kuburizamo urugomo rw’abantu no guhagarika kurwanya ubutegetsi; nyamara kandi hari ibibi bikomeye byagombaga gukomoka ku gushyirwaho kwabo. Ntibaba barahiswemo iyo Mose atagaragaza kwizera kubw’ibihamya yari yarabonye byerekeye ububasha bw’Imana no kugira neza kwayo. Ariko yari yarakuririje imitwaro ye ubwe n’imirimo ye, asa n’uwibagiwe ko we yari igikoresho Imana yakoreshaga. Nta rwitwazo na ruto yari afite rwo gushyigikira umwuka wo kwivovota wari umuvumo ku Bisiraheli. Iyo aba yarishingikirije ku Mana byuzuye, Uhoraho yajyaga guhora amuyobora kandi akamuha imbaraga zo guhangana n’ikintu cyose cy’ikubagahu.

Mose yabwiwe gutega abantu kubw’icyo Imana yari igiye kubakorera. “Mwiyereze umunsi w’ejo, kandi muzarya inyama: kuko muririye ku matwi y’Uwiteka mukavuga muti, ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya? Ko twari tumerewe neza mu Egiputa.’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya. Ntimuzazirya umunsi umwe, cyangwa ibiri, cyangwa itanu cyangwa icumi, cyangwa makumyabiri; ahubwo muzazirya ukwezi kose, mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira: kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti: ‘Twaviriye iki mu Egiputa?” Kubara 11:18-20.

Mose yaramusubije ati: “Dore turi abantu ibihumbi magana atandatu, none ngo uzatugaburira inyama ukwezi kose! Nubwo twabaga amatungo yacu yose ntabwo yaduhaza, ndetse nubwo twaroba amafi yose yo mu nyanja na yo nta bwo yaduhaza!”

Mose yacyashwe kubera uko kutizera kwe. Uhoraho yaramubwiye ati: “Mbese amaboko y’Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.” Mose yasubiriyemo iteraniro ry’Abisiraheli amagambo y’Uhoraho kandi atangaza ishyirwaho ry’abakuru mirongo irindwi. Inshingano nkuru uwo muyobozi yari afite kuri abo bakuru bari batoranyijwe yari ikwiye kuba urugero rw’ubunyangamugayo mu butabera bw’abacamanza n’abategetsi bo muri iki gihe. “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho. Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu; aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya; ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza.” Gutegeka kwa Kabiri 1:16,17.

Mose yahamagaje ba bakuru mirongo irindwi baza ku ihema ry’ibonaniro. “Uwiteka amanukira muri cya gicu, avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru, uko an mirongo irindwi: nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.” Nk’abigishwa ba Yesu ku munsi wa Pantekote, na bo bahawe “imbaraga iturutse mu ijuru.” Byanejeje Uhoraho kubategurira umurimo wabo no kubahera icyubahiro imbere y’inteko y’abantu kugira ngo babagirire icyizere nk’abantu batoranyijwe n’Imana kugira ngo bafatanye na Mose kuyobora Abisiraheli.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment