ZABURI 1: Inzira y’umukiranutsi n’iherezo ry’umunyabyaha

ZABURI 1: INZIRA Y’UMUKIRANUTSI N’IHEREZO RY’UMUNYABYAHA

“1 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi. 2 Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. 3 Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kuzamubera cyiza. 4 Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga. 5 Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi. 6 Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.”

Ese Zaburi ni iki?

Ijambo Zaburi mu rurimi rw’Ikigereki ni “Psalmos”, bisobanura indirimbo zo guhimbaza ziririmbwa ziherekejwe n’ibikoresho bya muzika. Ziriya Zaburi zo muri Bibiliya zanditswe n’abahanzi batandukanye dukurikije amakuru aboneka ku mitwe (titres, titles) yazo, zikaba kandi zaranditswe mu gihe kigera ku myaka hafi igihumbi. Muri Zaburi 150 zo muri Bibiliya, izigera ku 116 zifite umutwe (titre, title) ari na wo ugaragaza inkomoko yazo. Izindi ntawo zifite. Izigera kuri 73 zigaragaza ko ari iza Dawidi. Hari kandi na Zaburi zanditswe n’abandi banditsi, abo ni: Mose (Zab ya 90); Salomo (Zab 72, 127); Asafu (Zab 50, 73-83); Bene Kora (Zab 42- 49; 84-85; 8788); Hemani (Zab 88); na Etani (Zab 89). Igihe ziriya Zaburi zandikiwe gihera mu kinyejana cya 15 Mbere ya Kristo (ni ukuvuga ku gihe cya Mose), kugeza kuri Zaburi zitazwi abazanditse (ziriya zidafite umutwe) zanditswe n’Abayuda batahutse bavuye mu bunyage i Babuloni mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Kristo. Muri zo harimo Zab 126 ikundwa na benshi.

Inkomoko ya Zaburi ya 1

Zaburi ya 1, ni imwe muri za Zaburi abahanga mu bya Bibiliya bita “Zaburi zo kwigisha cg se Zaburi z’ubwenge. Izindi ziri kumwe na yo muri iki cyiciro ni Zab 15, 34, na Zab 71. Iriya Zaburi ya 1 kandi ikubiyemo amagambo y’ urufunguzo yinjiza umusomyi mu gitabo cyazo cyose. Kubera ko nta mutwe (titre, title) igira, ntabwo uwayanditse azwi, ndetse n’ igihe yandikiwe ntabwo kizwi. Iyi akaba ari yo mpamvu abahanga bayise “Zaburi y’impfubyi.” Iriya Zaburi ni igisigo kigufi kivuga ku mategeko y’iby’umwuka, agaragara kenshi muri za Zaburi, kivuga ko umukiranutsi atsinda, na ho umunyabyaha agatsindwa. Iriya Zaburi ni ikibwirizwa cyo mu Isezerano rya Kera kivuga k’umunezero w’umuntu ubaho ubuzima bwe bwose yarabweguriye Imana, ndetse no kurimbuka by’iteka ryose gutegereje umuntu uheza Imana hanze y’ubuzima bwe (ni ukuvuga uhēza Imana).

Incamake ya Zaburi 1

Zaburi 1 igizwe n’ibitero bibiri. Kuva ku murongo wa 1 kugeza uwa 3 hagaragaza umunezero w’umuntu mwiza, wirinda ibibi abikuye ku mutima kimwe nk’uko ahamya ku mugaragaro ko anejejwe n’amategeko y’Imana. Kiriya gitero kandi gitanga ishusho muburyo buteye akanyamuneza y’umusaruro w’imibereho myiza kigereranya umuntu mwiza (umuntu wubaha Imana) n’igiti, cyera imbuto zo gukiranuka. Kuva ku murongo wa 4 kugeza uwa 6 ho tuhabona igitero cya kabiri, kigaragaza kubura umunezero kw’umuntu mubi (utubaha Imana) kimugereranya n’umurama, kikagaragaza ingaruka ziva mu mibereho nk’iyongiyo, maze kikanzura kivuga ko Imana ishishikazwa cyane no gutsinda by’ iteka ryose kw’umuntu mwiza, mugihe iherezo ry’umuntu mubi ari ukurimbuka.

Ubusobanuro bw’imirongo

1. Hahirwa. Iri jambo rikoreshwa inshuro zigera kuri 25 muri za Zaburi. Guhirwa kuvugwa hariya gukubiyemo imigisha yo muburyo bw’ubutunzi hamwe n’iyo mu bya mwuka, yose ikaba iza ari umusaruro wo gukurikira inzira y’Imana. Ririya jambo “hahirwa” rinaboneka no mu magambo y’ihirwe (Beatitudes) Yesu yatangiranye ikibwirizwa cye cyo kumusozi w’imigisha, akaba aboneka muri Matayo 5: 3-11. Zaburi zumvikana muri ariya magambo y’ihirwe yavuzwe na Yesu yose uko ari umunani. Igitabo cya Zaburi gitangirana amagambo y’ihirwe maze maze kigasozanya Haluya (tubibona muri Zab 150).

Uriya murongo wa mbere ukomeza uvuga ngo “…utagendera mu migambi y’ababi.” Umwigisha umwe w’Umuyuda (Rabbi) yaravuze ngo: “Iyo abantu bicaranye ari babiri maze ntibagire ijambo na rimwe ryo mumategeko (ni ukuvuga ibitabo bya Mose byose) baganiraho, icyo gihe baba bahindutse iteraniro (ihuriro) ry’abakobanyi, abantu nk’akaba barabwirwa ngo: ‘Umuntu mwiza ntabwo agomba kwicarana n’abakobanyi.'” Umuntu w’Imana yirinda kwifatanya n’abanyabyaha, kugira ngo yirinde kuba na we yakwandura ikibi. Umuntu w’Imana yamagana ikibi cg akarengane. Mu mibereho ye hari ibyo yirinda. Umuntu w’Imana ntabwo aboneka ari hamwe n’abantu bahisemo kubushake gukora ibibi, banezezwa no kwanduza imico mibi yabo abandi.

2. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira. Ahangaha haragaragaza uburyo bwiza imibereho y’umuntu w’Imana igomba kuba imeze. Uwera nyawe ahora ashaka ibyo gukiranuka. Ahora iteka anezezwa no gutekereza ku mategeko y’Imana (ni ukuvuga ibyanditswe byera). Agira akamenyero ko kwiga ijambo ry’Imana kuburyo buhoraho, ntabwo rijya rimurambira. Nta bundi buryo bwiza bwo kubona icyo umuntu ahugiraho iyo yabuze ibitotsi nijoro buruta gutekereza ku ijambo ry’Imana. Igihe wabuze ibitotsi ujye usahaka amagambo yo muri Bibiliya utekerezaho cyangwa se ushake indirimbo yo guhimbaza Imana muzo uzi maze uyitekerezeho. Uzajya uhita ubona ibitotsi kandi uzajya urara neza. Ntabwo ari byiza kujya kuryama mu mutwe harimo inkuru zindi nk’ izo mubitangazamakuru, cyangwa se inkuru za filime cyangwa se izindi nkuru zidafite aho zihuriye n’ijambo ry’Imana. Iriya Zaburi ya 1 iraduhamagarira kwibwira (gutekereza) ijambo ry’Imana ku manywa na nijoro. Niba rero ukunda kujya kuryama ubanje kumva radio cyangwa se kureba television, ujye wumva ikibwirizwa cyangwa se indirimbo zihimbaza Imana, abe ari byo urarana mumutwe.

3. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi. Umunyazaburi arerekana umusaruro uva mukugira imibereho yubaha Imana mu ishusho y’igiti gifite imbuto (kitari igiti cy’umurimbo gusa). Kuvuga ko ugira iriya mibereho amera nk’igiti cyatewe hafi y’umugezi birerekana ko icyo giti cyatewe ahantu heza kandi cyatewe ku buryo bwitondewe. Kuba kiri iruhande rw’amazi ni ukuvuga ko gifite uburyo kivomērwa, bikaba byerekana kwitabwaho. Ibi rero bituma igiti cyera imbuto zacyo. Hari imigisha igera kuri itatu ihabwa umuntu wubaha Imana nk’umusaruro wo kuba yariyeguriye Ijambo ryayo: 1) abaho ubuzima bufite umumaro, akera imbuto z’umwuka zivugwa mu Abagalatiya 5:22,23, ari zo: urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. 2) Ahora iteka ari mushya kandi afite imbaraga. 3) Ku iherezo agera ku byo yagambiriye. Ibyo yaharaniye ashyirwa abigezeho. Nk’uko igiti gishora imizi mubutaka bufashe maze kikavoma amazi agitunga ku isoko idakama, ni ko n’umuntu w’Imana ashora imizi ye maze agakura ibimubeshaho mu isoko y’amazi y’agakiza. Ahora ashikamye akomeje. Iyo bimeze bityo rero, naho ingorane n’ibigeragezo, ahagarara ashikamye, kandi uko ikigeragezo kirushaho gukomera, ni ko arushaho gushora imizi cyane, arushaho gukomera ku Mana. Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. Ibyo akoze byose biramuhira. Imirimo yose umuntu w’Imana agiyemo, arunguka. Nubwo ashobora kunguka cyangwa se gagahura n’igihombo, ikizere aba afite mu Mana kimubashisha gukomeza kuvoma imibereho ku isoko ihoraho maze ku iherezo akazagera ku ntego ye. Abantu b’Imana nyabo ntabwo bajya bahomba burundu burundu ngo bakene. Amaherezo bareguka, bakazasoza ubuzima bameze neza.

4. Ababi ntibamera batyo. Muri Bibiliya y’Ikigereki, ririya jambo “ryavuzwe mu buryo bushimangira ngo” Ababi ntibamera batyo, ntabwo bamera batyo. “Ahubwo bahwana n’umurama.” Mu mvugo shusho y’umurama Umunyazaburi arerekana ingaruka zo kubaho ubuzima burangwa no gukora ibibi. Bitandukanye n’igiti, umurama wo nta mizi ugira, ntabwo uhama ahantu hamwe. Uba warapfuye, warumye, nta kirengera, amaherezo yawo agenwa n’imihindagurikire y’ikirere. Abantu batubaha Imana nta kintu na kimwe baba afite cyabaramira; ntabwo baba bahamye hamwe bakomeye kandi ntibashobora kubaho iteka. Muri Palestina imyaka yagosorerwaga ahantu hari ubutaka buringaniye babaga baratoranyije, akenshi habaga ari ku gasozi gakunze kubaho umuyaga mwinshi. Iyo umuyaga wahuhaga imyaka myiza yarasiraga mugihe umurama wo wagurukanwaga kure. Iyo umunyazaburi aza kuba yarabaye nko mu rwanda, aba yarakoresheje nk’imvugo shusho y’urutaro cyangwa se intāra bagosoresha. Ababi rero kimwe n’ umurama batumurwa n’umuyaga. Hari ibintu bisa n’ibitangaje hagati ya ziriya mvugo shusho ebyiri z’igiti n’umurama. Kubigaragarira amaso, igiti kiba gisa nkaho ari imfungwa kitava ahantu giteye, ariko muby’ukuri, kiba kiri mu mudendezo, kirakura, maze kikera imbuto. Kurundi ruhande, kubigaragarira amaso, umurama uba usa n’aho uri mumudendezo (ukaba wava aho uri muburyo bworoshye kuko udashinze imizi); ariko muby’ukuri, uba ari imbata y’imihindagurikire y’ikirere. Umukristo rero, ushikamye ku Mana, isoko ye y’ubugingo n’imbaraga, arakura maze akera imbuto; na ho umurama, udafite icyo ufasheho, udafashe ku isoko y’imbaraga, nta kuntu wera. Uba ufite umudendezo udafite icyo umaze.

5. Ni cyo gituma ababi batsindwa ku munsi w’amateka. Ibingibi bizabaho by’umwihariko murubanza ruheruka ubwo inkozi z’ibibi zizatandakunywa n’abakiranutsi ku iherezo ry’inzira ya buri wese. Icyo gihe “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri aribanura intama mu ihene, intama azazishyira iburyo bwe, na ho ihene azishyire ibumoso… abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, na ho abakiranutsi bazajya mu bugingo bw’iteka” (Mat 25:31-46).

6. Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi.

Imana yita cyane ku bakiranutsi. Kubw’ibyo rero icyo bakoze cyose kibabera cyiza (barahirwa). Uyu murongo uheruka w’iyi Zaburi utanga impamvu yanyuma ituma habaho ameherezo atandukanye ya ziriya nzira ebyiri (iy’umukiranutsi n’iy’umunyabyaha). Iyo mpamvu ni uko Uwiteka azi inzira. Yesu azi inzira ya buri wese. Azi iherezo rya buri wese. Kuba azi inzira rero aratoranya, kandi arashima cyangwa se agaciraho iteka akurikije ibipimo by’iteka ryose.

Byateguwe na
Eric Ruhangara 
Tel 0788487183

Related posts

Leave a Comment