Abatasi Cumi na Babiri (Umugabane wa 4)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 34): ABATASI CUMI NA BABIRI (Umugabane wa 4)

Igihe Mose yamenyeshaga abantu icyemezo n’Imana yafashe, urusaku rwabo rw’indengakamere rwahindutse umuborogo. Bamenye ko igihano cyabo cyari kibakwiriye. Abatasi cumi batiringiraga, Imana yarabahanye bicirwa na mugiga imbere y’Abisiraheli bose; maze abantu babibonye nabo babibonamo urubategereje. Ubwo noneho basaga n’aho bihannye inyifato yabo mbi by’ukuri; ariko batewe agahinda n’ingaruka y’ibibi byabo aho kugaterwa no kuba barabaye indashima ndetse no kutumvira kwabo. Babonye ko Uhoraho atadohoye ku mwanzuro yari yafashe, gukora ibyo bishakiye byongeye kubyuka maze bavuga yuko batongera gusubira mu butayu. Igihe Imana yabategekaga kuva mu gihugu cy’abanzi babo, yagerageje kwicisha bugufi kwabo isanga atari uk’ukuri. Bari bazi ko bakoze icyaha gikomeye ubwo bemereraga amarangamutima yabo yuzuye ubuhubutsi kubategeka ndetse n’igihe bashakaga kwica abatasi babiri babasabaga kumvira Imana. Ariko bari batewe ubwoba gusa no kubona ko bakoze ikosa rikomeye cyane, kandi ingaruka zaryo zari kubabera mbi cyane. Imitima yabo ntiyari yarahindutse, ahubwo bashakaga gusa urwitwazo rwabateye kongera kwigomeka muri ubwo buryo. Ibyo byabayeho igihe ubwo Mose abibwiwe n’Imana yabategekaga gusubira mu butayu.

Iteka ryari riciwe rivuga ko Abisiraheli batagomba kwinjira muri Kanani imyaka mirongo ine itarashira rwari urucantege rukomeye kuri Mose na Aroni, Kalebu na Yosuwa; ariko bemeye icyemezo cy’Imana batitotombye. Ariko abari baragiye bivovotera ibyo Imana ibakorera kandi bakavuga ko ibyiza ari uko bakwisubirira mu Misiri, bararize ndetse baraboroga cyane ubwo babonaga batswe imigisha bari basuzuguye. Bari bitotombeye ubusa, none Imana yari ibahaye impamvu yo kuboroga. Iyo barizwa n’icyaha cyabo igihe cyabashyirwaga imbere nta cyo bahishwe, icyo gihano bahawe ntikiba cyarabayeho; ariko barijijwe n’iteka baciriweho. Agahinda kabo ntikari ako kwihana kandi ntikashoboraga gutuma iteka baciriweho rihindurwa.

Iryo joro ryabaye iry’amaganya, ariko bukeye ibyiringiro biragaruka. Biyemeje gusibanganya ubugwari bwabo. Igihe Imana yababwiraga kuzamuka ngo bigarurire icyo gihugu bari baranze; kandi na none ubwo yari ibahaye amabwiriza yo gusubira inyurna na bwo barigometse. Biyemeje kwigarurira icyo gihugu bakagihundura; bityo Imana ikemera igikorwa cyabo maze igahindura umugambi yari ibafitiye.

Imana yari yabahaye amahirwe n’inshingano byo kwinjira muri icyo ghugu igihe yari yateganyije, ariko ku bwo kwirengagiza kwabo babyihitiyemo, ubwo burenganzira bari bahawe barabwatswe. Satani yari yarageze ku mugambi we ababuza kwinjira i Kanani; none yabateraga gukora icyo Imana yari yababujije, kandi bari baranze kugikora ubwo Imana yabibasabaga. Uko ni ko umushukanyi mukuru yageze ku nsinzi akoresheje kubatera kwigomeka ubwa kabiri. Ntibari bariringiye ubushobozi bw’Imana bwo gukorana nabo mu kwigarurira Kanani; ariko noneho bishingikirizaga ku mbaraga zabo bwite kugira ngo barangize uwo murimo badafashijwe n’Imana. Baratatse bati: “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane, dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” (Gutegeka kwa Kabiri 1:41). Uko ni ko kubwo kwigomeka bari babaye impumyi cyane! Uwiteka ntiyari yabategetse “kuzamuka ngo barwane.” Umugambi w’Imana ntiwari uw’uko bigarurira icyo gihugu binyuze mu ntambara, ahubwo uw’uko bacyigarurira kubwo kumvira amategeko yayo byuzuye.

Nubwo imitima yabo itari yarahindutse, abantu bari baragejejwe aho babasha kwatura ibyaha byabo ndetse n’ubupfapfa bwo kwigomeka kwabo ubwo bumvaga inkuru izanywe n’abatasi. Noneho babonye agaciro k’umugisha bari baranze babihubukiye. Baratuye bavuga ko kutizera kwabo ari ko kwababujije kwinjira muri Kanani. Bazirikanye ko ari bo bafite ikosa atari Imana bashinjaga ko yananiwe kubasohoreza isezerano ryayo, maze baravuga bati: “Twakoze icyaha.” Nubwo kwicuza kwabo kutavuye ku kwihana nyakuri, kwerekanye ubutabera bw’Imana mu byo ibagirira.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G. White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181

Related posts

Leave a Comment