Uko Isabato yageze mu badiventiste (Igice cya 1)

“Wibuke kweza umunsi w’Isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo Sabato y’Uwiteka Imana yawe. (Kuva 20:8-10).

Abadiventiste b’umunsi wa karindwi bafata umwe mu babimbuzi b’itorero ryabo witwaga Kapitene Joseph Bates nk’intumwa y’Isabato. Ariko dukwiriye kwibaza ngo “ni gute uriya mugabo yageze kuri iriya ngingo?” Iki kibazo gifite igisubizo cy’amashami arenze rimwe. Icya mbere ni uko kuva Joseph Bates yaba umukristo yari yaragiye akomeza umunsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche, Sunday) nk’aho ari wo Sabato, ndetse yagejeje kure ubwo yahatiraga iriya myizerere ye abakozi bose bakoraga mu bwato yayoboraga.

Icya kabiri, ntagushidikanya ko kuba yarakundaga cyane kwiga ubuhanuzi na byo byatumye agera aho akamenya Isabato y’ukuri. Kuko n’ubundi birazwi ko umwigishwa w’igitabo cy’Ibyahishuwe nta ngorane agira mukubona ko amategeko y’Imana azakomezwa cyane ku iherezo ry’ibihe, kandi abayubahiriza yose uko ari icumi bazibasirwa n’akarengane gakomeye (Ibyah 12:17; 14:12).

Ariko se ni gute Joseph Bates yatangiye kwemera ukuri ko Isabato yo mu Isezerano Rishya ari kuwa karindwi (Samedi, Saturday) aho kuba kumunsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche, Sunday)? Aha ni ho Ababatisita b’umunsi wa karindwi binjirira mu mateka y’Abadiventiste. Ririya tsinda ry’Ababatisita b’umunsi wa karindwi ntabwo ryigeze rishyira imbaraga nyinshi mu ivugabutumwa. Kuri kiriya gihe cya Joseph Bates, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika habarurwaga abagera ku 6000 gusa mu mwaka wa 1840. Ndetse ubwo byari bigeze mu mwaka wa 2000, umubare wabo wari waragabanutse bageze ku 4800. Ni ukuvuga ko bari baragabanutseho 20% mu gihe cy’imyaka 160. Tuvuze ibintu uko biri, twavuga ko ivuga butumwa atari ibintu bari bashoboye.

Ariko hari igihe kimwe mu mateka bigeze kugira umwete mu ivugabutumwa. Inama y’inteko nkuru rusange yabo yateranye mu 1841 yafashe umwanzuro ko “Imana Imana yabasabaga” kubwiriza ku ngingo y’Isabato. Nuko mu 1842, nk’ uko uwitwa Merlin Burt yabyanditse, Sosiyete yari ishinzwe ibitabo n’inyandiko bya ririya torero “yatangiye gusohora itsinda ry’inyandiko z’ibyigisho by’uruhererekane byari bigamije kumenyekanisha isabato ku mbaga y’abakristo.

Nanone mu nama y’inteko nkuru rusange yo mu 1843 bongeye nanone gufata umwanzuro ko ari “inshingano yabo ikomeye kumurikira abanegihugu bagenzi babo (Abanyamerika) babaha umucyo ku ngingo y’Isabato yo kumunsi wa karindwi. Umuhati wabo wagize umusaruro umwe mwiza. Munama yabo yo mu 1844 Ababatisita b’umunsi wa karindwi bashimye Imana bavuga ngo “harimo kwiyongera ubushake bwo kumenya iriya ngingo ku buryo butari bwitezwe, kurusha uko byigeze bibaho mbere hose mu gihugu cyacu.”

Inkuru ya bariya b’Abatisita b’umunsi wa karindwi itubwira ko ukuri ari ikintu cyiza cy’ingenzi. Ariko kandi inatwereka ko n’ukuri gushobora kutagira icyiza gukora iyo abantu bakwicaranye gusa. Kuba ubitse ukuri gusa ntacyo biba bimaze iyo utakugeza kubandi. Kereka gusa ubwo bari bamaze gufata icyemezo cyo kureka amatabaza yabo akamurika kuri iriya ngingo y’Isabato, ni bwo ibintu byatangiye guhinduka. Natwe rero uyumunsi dukeneye imyanzuro nk’iriya yo kumurikisha umucyo wacu. Kuvuga ko tuzi Isabato, kuvuga ko turuhuka kumunsi w’Imana w’ukuri, ibyo gusa ntacyo bimaze niba tutageza kubandi umucyo twamenye.

Biracyaza. ..

Ushobora gukurikira ibi byigisho mu buryo burambuye ku buryo bw’amajwi ku rubuga rwa Youtube rwitwa “Blessed Hope Message.”
Ariya mateka yakuwe mugitabo kitwa “LEST WE FORGET.”
Cyanditswe na George R. Knight

Byateguwe na Eric Ruhangara

Related posts

Leave a Comment