Ese guhanisha inkoni biremewe muri Bibiliya?

“Urinda umwana inkoni aba amwanze, Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.” (Imigani 13:24)

Ikibazo cyo guhanisha inkoni cyangwa gutanga ibihano bibabaza umubiri gikunze kutavugwaho rumwe. Hari abavuga ko ari bibi, ndetse ko ari uburyo bwo gutoza umwana ubugome. Abandi ariko bo bavuga ko guhanisha umwana umunyafu ntacyo bitwaye, ko ari bwo yumva. Ndetse ko na Bibiliya ibishyigikiye. Aha ngaha bahera ku mirongo itandukanye harimo n’uriya wo mu gitabo cy’Imigani 13:24 kimwe n’undi uboneka muri iki gitabo nanone, igice cya 23:13,14 havuga ngo: “Ntukange guhana umwana, Kuko numukubita umunyafu ntazapfa. Uzamukubita umunyafu maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu.” Ese ni byo koko Bibiliya ishyigikira gukubita umwana umunyafu? Ese uburyo bwiza bwo kugorora umwana ni ubuhe?

Ese ubundi ibihano ni ngombwa?

Mumyumvire ya Kiyuda, baravugaga ngo “ni byiza ko umwana yarira ubungu kubera guhanwa, kuruta ko kera se yazarizwa no kubura umwana we by’iteka ryose.” Muri Isiraheli, iyo umwana yabaga yarananiranye yararumbye, atumvira se na nyina, bamushyiraga abakuru b’umudugudu wabo ngo bamuhane, ndetse iyo byabaga ngombwa bamwicishaga amabuye (Guteg 21:18-21). Ibihano nk’ibi ariko byakorwaga ku muntu wabaga agaragara ko ntagaruriro afite, ndetse wabaga yarinangiye asuzugura Imana n’abantu.

Ntabwo nshaka kuvuga ko biriya bihano byatangwa muri Isiraheli byari bikwiriye cyangwa se niba bitari bikwiriye, uko bigaragara hari impamvu ikomeye yari yaratumye hatangwa ibihano bikakaye kuriya. Guhana hakiri kare nibyiza. Kuko iyo bitinze, umwana yaramaze kuba umusore cyangwa inkumi yarazobeye mungeso mbi haba hari ikizere gikeya ko yazisubiraho. Kenshi na kenshi ababyeyi bamwe bajya basubika ibihano bibwira ko umwana wabo namara kuba mukuru bihagije azahinduka, kuko azaba abasha gushyira mugaciro, ariko yamara gukura bakazasanga ahubwo yaramaze kuba inzobere mungeso mbi kuburyo bigoye cyane kuzicikaho. Ababyeyi bamwe bajya babona abana babo bakora amakosa bakiri bato bagaseka gusa, bakabona ko ntacyo bitwaye. Nuko igihe abo bana bashoboraga gukosorwa kuburyo bworoshye kikarinda iyo gitambuka kandi imico umwana wabo azagira yaramaze kwirema.

None se ni ubuhe bwoko bw’ibihano bikwiriye?

Ese kuvuga ngo “urinda mwana inkoni aba amwanze” bisobanuye iki? Iriya nkoni (umunyafu) ivugwa hariya ni igishushanyo gishatse kuvuga kugorora umwana cyangwa se igikorwa cyo guhana muburyo butandukanye. Guhanisha umwana ibihano by’umubiri bishobora gusa naho bigize umumaro igihe akiri muto. Ariko nyuma yaho ukazasanga byatanze ingaruka zitari zitifuzwaga. Ariko nanone umuntu uterera iyo ntagorore abana be, ahari bitewe no kutita kubintu cyangwa se bitewe no gutetesha cyane cyangwa se bitewe nuko adakunda guhana, aba yikunze mbere yo gukunda abana be. Ibi rero ni byo Umunyamigani yavuze ngo “aba amwanze.”

Iriya nkoni ivugwa hariya ariko akenshi yumvwa nabi, abantu bakayitiranya no gukubita umwana cyangwa se gutanga ibihano bibabaza umubiri. Nyamara inkoni y’umwungeri wo muri Isiraheli ntabwo yakoreshwaga mugukubita intama, ahubwo yakoreshwaga mu kuzirinda. Umunyazaburi yaravuze ngo “Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.” Zab 23:4. None se umubyeyi ntabwo ari umwungeri w’abana be? Inkoni ye rero yagombye kuba iyo guha abana be ihumure aho kubakubita ibababaza. Ibihano bibabaza umubiri, birimo gukubita, biba ari ibyo kwivura umujinya w’umubyeyi gusa, ariko ntabwo bigirora. Abanyarwanda baravuga ngo “inkoni ivuna igufwa ariko ntivura ingeso.” Kurinda umwana inkoni rero, ni ukumurinda igihano yakosheje. Ibi rero ntabwo Bibiliya ibyemera.

Kimwe mubihano bishobora guhabwa abana igihe bakoze amakosa ni ukubabuza gukora bimwe mubintu bakunda. Urugero, kubabuza kujya gukinira hanze n’abandi bana igihe runaka. Ku mwana utunze ibikinisho, ashobora kubyakwa mugihe runaka. Ku bakunda kureba televiziyo, bashobora guhanishwa kutayireba mugihe runaka, n’ibindi. Buri mubyeyi cyangwa buri murezi wese ashobora kumenya ikintu umwana akunda, kuburyo yakimubuza maze umwana bigatuma yumva ko ahanwe. Ariko kandi nanone igihano kigomba kugira igihe gitangirira n’igihe kirangirira. Igihano gihoraho cyangwa se kitazwi igihe kizangirira ntabwo ari cyiza. Kuko n’abagororwa bo muri gereza iyo urubanza rwabo rurangiye baba bazi igihe ibihano byabo bizamara.

Inshingano y’ibanze y’umubyeyi ku mwana

Babyeyi, twibuke ko ikintu cy’ibanze munshingano yacu ari ugukunda abana bacu. Umugabane umwe w’urwo rukundo ni ugushyiraho imirongo ngenderwaho, no gushyiraho imipaka ndetse no kuryoza abana bacu imyitwarire idakwiriye bagize. Bagomba kuyibazwa. Muri bo imbere abana bacu bibaza niba tubakunda bihagije. Muri bo, abana bacu bibaza niba tubakunda ku buryo tubashyiriraho imipaka ntarengwa. Muri bo imbere mumutima bibaza niba dushobora gutinyuka gushyiraho iyo mipaka ntarengwa kandi tugakora kuburyo yubahirizwa. Igihe utanze igihano rero, ujye ukurikirana umenye ko cyubahirijwe. Kandi igihe umubyeyi umwe atanze igihano undi ntabwo aba agomba kugikuraho ahubwo bombi bagomba kuzuzanya no mu gihano. Nubwo abana bacu bajya bagaragaza kutishima, bakababara ndetse bagahangayikishwa n’amabwiriza twabashyiriyeho ndetse n’ibihano tubahaye, guhanwa murukundo ntacyo bibangizaho. Bibiliya iravuga ngo “Numukubita umunyafu ntazapfa.” Mu yandi magambo, “Numuhana ntazapfa.” Nubwo rimwe na rimwe bajya barakara ntibemere amasomo tuba dushaka kubigisha, nyuma y’igihe bagezaho bakiruhutsa bazirikana ko hari umuntu ubakunda cyane, wagiye abashyiriraho imipaka ngenderwaho kubw’inyungu zabo z’ahazaza.

Byateguwe na

Eric RUHANGARA
Tel: +250 788 487 183

Related posts

Leave a Comment