Abasare bambutsa itorero mu miraba

“Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha. Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze kurugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” Abefeso 4:11-13.

Abadiventiste ba mbere baruhukaga Isabato bemeraga ko Bibiliya yigishije ko impano z’umwuka, harimo n’iya gihanuzi, zizakomeza kuba mu itorero kugeza kukugaruka kwa Kristo. Uwitwaga Uriah Smith yabahaye imfashanyigisho yatumye iriya ngingo isobanuka neza. Uriah Smith kandi, ni we wabaye umunyamabanga nshingwabikirwa, wa mbere mumateka, w’inteko nkuru rusange (Konferansi Jenerali). Uyu na none akaba yari na musaza w’umukobwa witwaga Annie Rebekah Smith, wanditse indirimbo ya gatanu mu zo guhimbaza Imana, ivuga ngo “Mbese iwacu ni imuhero?” Uriah Smith hamwe na mushiki we Annie R. Smith uriya, bombi bakaba barakoranye na Ellen G. White mukinyamakuru cy’Abadiventiste kitwaga “Urwibutso n’ integuza.”

Muri iriya mfashanyigisho ye, Uriah Smith yarababwiye ati “Tuvuge ko turi hafi gutangira urugendo mu bwato. Noneho nyir’ubwato akaduha igitabo kiyobora abagenzi. Akatubwira ko gikubiyemo amabwiriza ahagije ajyanye n’urugendo rwacu rwose, kandi ko nituramuka tuyitondeye, tuzagera kucyambu cy’aho twerekeje amahoro. Tukimara gutangira urugendo, tugafungura cya gitabo cyacu kugira ngo twige ibigikubiyemo. Nuko tukabona ko umwanditsi wacyo yashyizeho amahame rusange yo kutuyobora mu rugendo rwacu. Atubwira ibyo dukwiriye kumenya byose, kandi ko muri urwo rugendo ingorane zishobora kuzavuka igihe icyo ari cyo cyose kugeza ku iherezo. Ariko anatubwira ko igice giheruka cy’urugendo rwacu kizaba kirimo by’umwihariko ingorane nyinshi n’akaga kenshi, kubera imiterere y’ikirere cyo kungengero ihora ihindagurika bitewe n’ibihe cyangwa inkubi z’imiyaga. Ariko kandi akatubwira ibya kiriya gice cy’urugendo kiruhije ati, : ‘Muhumure nabashakiye umusare uzaza kubasanganira, ndetse azabaha icyerekezo muri bunyuremo, kandi azabaha n’amabwiriza yo gukurikiza ubwo ingorane n’akaga bizaba bibagose, mugomba gusa kuzamwumvira.'”

Nuko tugakomeza urugendo dufite ariya mabwiriza nyir’ubwato yaduhaye, maze tukaza kugera mubihe biruhije nk’uko yabiduteguje. Maze twajya kubona tukabona wa musare wasezeranywe aratungutse. Ariko mugihe atangiye kudufasha, bamwe mubakozi b’ubwato bagahagurukira kumurwanya. Bakavuga ngo: “Dufite igitabo cy’umwimerere kituyobora mu rugendo twahagurukanye, ni cyo twishingikirijeho gusa, icyo kiraduhagije, nta kindi dushaka, nta cyawe dukeneye.” Mbese buriya muby’ukuri ni nde wumvira cya gitabo cy’umwimerere kiyobora abagenzi cyatanzwe na nyir’ubwato? Ese ni bariya banga umusare waje kubasanganira? Cyangwa ni abamwakira nk’uko cya gitabo cy’umwimerere cyabibasabye? Ngaho nimuce urubanza?

Ariko ahangaha bamwe bashobora guhita batubaza bati: “Mbese urashaka kuvuga ko Ellen G. White ari umusare wacu? Ntabwo ari cyo dushatse kuvuga. Dukwiriye kwirinda ikintu cyose cyatuganisha muri icyo kerekezo. Mu buryo bwumvikana neza, icyo dushatse kuvuga ni iki: Ni uko impano za Mwuka zatangiwe kuba abasare bacu muri ibi bihe biruhije, kandi igihe cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese tuzabona azifite by’ukuri zimugaragaraho, dukwiriye kwifatanya na we tukamwubaha. Kuko abaye atari ko tubigenje tuba turwanyije ijambo ry’Imana rituyobora kandi ritubwira kwakira abantu nka bariya bafite impano za Mwuka.

Igihe rero umuntu arwanyije inyandiko z’Umwuka w’Ubuhanuzi. Igihe umuntu arwanyije inyandiko za E G. White. Igihe umuntu arwanyijwe umubwirizabutumwa bwiza wahawe iyo mpano na Mwuka. Igihe umuntu arwanyije umwungeri (Pasitoro) wabihawe na Mwuka. Aba arwanyije Mwuka w’Imana. Aba arwanyije ijambo ry’Imana. Yesu abiturinde.

Amateka ari muri iki cyigisho yakuwe mu gitabo kitwa “LEST WE FORGET.” Cyanditswe na George R. Knight

Eric Ruhangara
Tel: 250788 487 183

Related posts

Leave a Comment