Urugendo rwo kuva kuri Sinayi kugera i Kadeshi (Umugabane wa 3)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): URUGENDO RWO KUVA KURI SINAYI KUGERA I KADESHI (Umugabane wa3)

Nyamara ubwo impanda zavuzwaga, abantu bose barahagurutse bakomeza urugendo, ihema ry’ibonaniro riri hagati yabo, kandi buri muryango ujya mu mwanya wawo ugenewe, hamwe n’ibendera ryawo. Abantu bose bakangukiye kureba aho igicu kiri buberekeze. Ubwo cyerekezaga iburasirazuba, ahari ibisozi byari bifatanye, bifite umwijima kandi bidatuwe, mu mitima myinshi hajemo kubabara no gushidikanya.

Uko bakomezaga kujya imbere ni ko inzira yarushagaho kuba mbi. Iyo nzira yanyuraga mu mikoki irimo amabuye ashinyitse no mu biharabuge. Ahari habakikije hose hari hari ubutayu bunini – “…mu gihugu cy’umutarwe n’imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy’urupfu, mu gihugu kitanyurwamo n’umuntu kandi kitagira ugituyemo.” (Yeremiya 2:6). Ibibaya byarimo ibitare, hafi na kure byari byuzuyemo abagabo, abagore, abana, n’amafarashi akurura imitwaro, ndetse n’amashyo n’imikumbi. Bagendaga buhoro kandi bibaruhije; kandi iyo mbaga ntiyari yiteguye kwihanganira akaga n’inzira mbi nyuma y’uko yari imaze igihe kirekire yarabambye amahema.

Hashize iminsi itatu bagenda, batangira kwitotomba ku mugaragaro. Ibyo byakomotse mu kivange cy’abanyamahanga benshi, kandi benshi muri ntibari bunze ubumwe rwose n’Abisiraheli, kandi bahoraga bashakisha impamvu baheraho banenga. Abitotombaga ntibari banejejwe n’icyerekezo urwo rugendo ruganamo, kandi bahoraga bakemanga uburyo Mose yabayoboragamo nubwo bari bazi neza ko yaba Mose nabo ubwabo bakurikiraga icyerekezo cya gicu kibayoboyemo. Kuko kutanyurwa byanduza, ntibyatinze bikwira mu nkambi hose.

Na none bongera gusaba inyama zo kurya. Nubwo bahabwaga manu bihagije, ntibari banyuzwe. Mu myaka y’uburetwa bamaze mu Misiri, byari byarabaye ngombwa ko Abisiraheli batungwa n’ibyokurya byuzuye kandi byoroheje. Nyamara inzara itewe no kugira ibyo babuzwa ndetse no gukora cyane yari yaratumye ibyo byokurya byoroheje bibaryohera cyane. Abenshi mu Banyamisiri bari muri abo bari baramenyereye ibyo kurya bya gikire; kandi abo ni bo babaye aba mbere mu kwitotomba. Ubwo bahabwaga manu mbere y’uko Abisiraheli bagera kuri Sinayi, Uwiteka yari yarabahaye inyama mu rwego rwo gusubiza gusaba no kwivovota kwabo; ariko bazihawe umunsi umwe gusa.

Imana yashoboraga kubaha inyama bitaruhije nk’uko yabahaye manu, ariko barazibujijwe kubw’ibyiza byabo. Umugambi w’Imana wari uwo kubaha ibyokurya byiza bikwiranye n’ibyo bari bakeneye kuruta ibyokurya bidatunganye benshi bari baramenyereye mu Misiri. Irari ryabo ry’ibyokurya ryari ryaratandukiriye ryagombaga kugarurwa rigatungana kugira ngo babashe kuryoherwa n’ibyokurya umuntu yahawe mu irema, ari byo imbuto z’ibimera ku isi Imana yahaye Adamu na Eva muri Edeni. Iyi mpamvu ni yo yatumye Abisiraheli bari barabujijwe inyama ku rwego rukomeye.

Satani yabateje ikigeragezo cyo kubona ko ibyo babujijwe barenganijwe ndetse ko ari n’ubugome. Yabateye kwifuza ibyabuzanyijwe kubera ko yabonaga yuko kutirinda mu byokurya byajyaga kubatera irari ry’umubiri, kandi yuko binyuze muri ubwo buryo byajyaga kurushaho kumworohera kwigarurira abantu. Nyirabayazana w’indwara n’amakuba azategera abantu aho abona ko ashobora kubatsindira uruhenu. Uhereye igihe yashukiye Eva akarya ku itunda ribuzanyijwe, binyuze mu bigeragezo ateza irari ry’ibyokurya, Satani yagiye agusha abantu mu cyaha ku rwego rukomeye. Ubu buryo kandi ni bwo yakoresheje maze atera Abisiraheli kwivovotera Imana. Kutirinda mu byokurya no mu byo kunywa, biyobora ku gutwarwa n’irari, bikingurira abantu inzira yo kudakurikiza amategeko yose agenga imico mbonera. Iyo bugarijwe n’igishuko, usanga bafite imbaraga nke zo kugitsinda.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment