Urugendo rwo kuva kuri Sinayi kugera i Kadeshi (Umugabane wa 1)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): Urugendo rwo kuva kuri Sinayi kugera I Kadeshi (Umugabane wa 1)

(Iki gice gishingiye mu Kubara 11;12)

Kubaka ihema ry’ibonaniro ntibyatangiye nyuma y’igihe Abisiraheli bamaze kugera kuri Sinayi; kandi iyo nyubako yera yatangiwe bwa mbere mu itangira ry’umwaka wa mbere bavuye mu Misiri. Ibi byakurikiwe no kurobanurwa kw’abatambyi, kwizihiza Pasika, kubara abantu, ndetse no kurangiza gushyira ku murongo ibintu byose byari ngombwa birebana na gahunda yabo y’ubutegetsi busanzwe n’ubuyobozi mu by’idini, ku buryo bamaze hafi umwaka wose babambye amahema kuri Sinayi. Kuramya kwabo kwari kwarafatiye gahunda ihamye kuri uwo musozi, amategeko agenga ubutegetsi bw’iryo shyanga yari yaratanzwe, kandi hari harashyizweho na gahunda inoze yabateguriraga kwinjira mu gihugu cy’i Kanani.

Ubutegetsi bw’Abisiraheli bwarangwaga na gahunda inoze, kandi nziza cyane kubera ko nta makemwa bwari bufite kandi bwari bworoheje. Gahunda igaragarira mu butungane n’imiterere y’ibyo Imana yaremye byose yagaragaraga mu mikorere yose y’Abaheburayo. Imana ni yo yari ishingiro ry’ubutegetsi, kandi ikaba n’Umwami w’Abisiraheli. Mose yari umuyobozi wabo ugaragara washyizweho n’Imana kugira ngo atange amategeko kandi abigishe kuyubahiriza mu izina ryayo. Nyuma yaho mu bakuru b’imiryango hatoranyijwemo abajyanama mirongo irindwi bo gufasha Mose mu miyoborere rusange y’iryo shyanga. Hakurikiyeho abatambyi bagishaga Uwiteka inama mu buturo bwera. Abatware, cyangwa ibikomangoma, bategekaga imiryango. Hasi yabo habaga “abagabo b’abahanga b’ibyatwa, batwaraga igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi,” maze hagaheruka abandi batware bagombaga gukora izindi nshingano zihariye. Gutegeka kwa Kabiri 1:15.

Aho Abaheburayo bari barabambye amahema yabo hari hagabanyijwe kuri gahunda. Hari hatandukanyijwemo imigabane itatu minini, kandi buri wose ufite aho ugenewe mu nkambi. Hagati hari ihema ry’ibonaniro, aho Umwami utagaragara yabaga. Aharikikije hari hatuye abatambyi n’Abalewi. Hirya y’abo bose hari habambye amahema y’indi miryango yose.

Abalewi bahawe inshingano y’ihema ry’ibonaniro ndetse n’ibintu byose bifitanye isano naryo haba mu nkambi n’igihe cy’urugendo. Igihe inkambi yimukaga bagombaga kwimura iryo hema bityo bagera aho bagomba guhagarara bakongera bakaribamba. Nta muntu wo mu wundi muryango wari wemerewe kwegera iryo hema. Iyo yaryegeraga yarapfaga. Abalewi bari bagabanyijwemo imigabane itatu, abakomoka ku bahungu batatu ba Lewi. Buri mugabane wahawe umwanya wawo n’umurimo byihariye. Imbere y’ihema ry’ibonaniro hafi cyane yaryo, hari habambye ihema rya Mose n’irya Aroni. Aherekeye ku majyepfo hari yhatuye abakomoka kuri Kora bari bafite inshingano yo kwita ku isanduku y’isezerano ndetse n’ibindi bikoresho. Aherekeye amajyaruguru hari hatuye abakomaka kuri Merari bari bashinzwe kwita ku nkingi z’ihema, ibifatanyisho, imbaho n’ibindi. Inyuma y’iryo hema hari hatuye abakomoka kuri Gerishomu bari bashinzwe kwita ku myenda yari ikinze iryo hema ndetse n’iyari irimanitswemo.

Umwanya wa buri muryango nawo warerekanywe neza. Buri muryango wagombaga kugenda no kubamba amahema yawo uhereranye nibendera ryawo nk’uko Uwiteka yari yarabitegetse. “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera twa ba sekuru: berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro, bayarigoteshe.” “Maze ihema ry’ibonaniro rijye rihagurukana n’icyiciro cy’Abalewi, kigenda hagati y’ibindi byiciro: uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka, umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye n’amabendera y’ababo.” (Kubara 2:2, 7). “Ikivange cy’abanyamahanga benshi bari barakurikiye Abisiraheli bavuye mu Misiri ntibari bemerewe guturana n’iyo miryango, ahubwo bagombaga gutura ku nkengero y’inkambi, kandi n’urubyaro rwabo rwagombaga guhezwa mu iteraniro ry’Abisiraheli kugeza ku gisekuru cya gatatu.” Gutegeka kwa Kabiri 23:7,8.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment