Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 7)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 7)

Imana yabagejeje kuri Sinayi; ibereka ikuzo ryayo; ibaha amategeko yayo kandi ibasezeranira ko bazagira imigisha myinshi cyane ari uko bumviye. Yarababwiye iti: “None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, …muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.” (Itangiriro 19:5,6). Abantu ntibamenye uko imitima yabo yasabwe n’ibyaha kandi ko badafite Kristo batashobora gukurikiza amategeko y’Imana; bityo bahita bagirana isezerano n’Imana. Biyumvagamo ko bashobora gushyiraho ubutungane bwabo bwite maze baravuga bati: “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora kandi tuzamwumvira.” (Kuva 24:7). Bari bariboneye amategeko atangwa Imana igaragaza ikuzo ryayo mu buryo buteye ubwoba, ndetse bari barahindiye umushyitsi imbere y’umusozi wa Sinayi. Nyamara hashize ibyumweru bike gusa bahise bica isezerano bagiranye n’Imana, maze barunama basenga igishushanyo kiyagijwe. Ntibashoboraga kwiringira ko Imana izabagirira neza binyuze kuri rya sezerano bari bishe ; none ubu ubwo babonaga ubunyacyaha bwabo ndetse n’uko bakeneye imbabazi, byatumye bumva ko bakeneye Umukiza wagaragarijwe mu isezerano ryahawe Aburahamu kandi akagereranywa binyuze mu bitambo. Noneho kubwo kwizera n’urukundo bifatanyije n’Imana yo mucunguzi wabo ubakura mu bubata bw’icyaha. Noneho bari biteguye guha agaciro imigisha y’Isezerano rishya.

Ingingo zari zigize “Isezerano rya kera” zari; ‘Umvira maze ubeho.’ “Maze mbaha amategeko yanjye, mbamenyesha n’amateka yanjye; niyo abeshaho uyakomeje.” (Ezekiyeli 20:11; Abalewi 18:5); ariko “Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” (Gutegeka kwa Kabiri 27:26). Isezerano rishya ryo ryari rishingiye ku masezerano meza kurushaho ari yo isezerano ryo kubabarirwa ibyaha ndetse n’iry’ubuntu bw’Imana buhindura umutima ukaba mushya kandi budatuma wumvikana n’amahame y’amategeko y’Imana. “Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyumay’iyo minsi ngiri. Ni ko Uwiteka avuga ngo: ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika… nzabababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” Yeremiya 31:33, 34.

Ya mategeko yanditswe ku bisate by’amabuye ni yo yandikwa mu mutima na Mwuka Muziranenge. Aho kugira ngo twishyirireho ubutungane bwacu ubwacu, twemera ubutungane bwa Kristo. Amaraso ye akuraho ibyaha byacu. Kumvira kwe kwemerwa mu cyimbo cyacu. Bityo umutima wahinduwe mushya na Mwuka Muziranenge uzera “imbuto za Mwuka.” Kubw’ubuntu bwa Kristo, tuzabaho twumvira amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yacu. Kubera ko tuzaba dufite Mwuka wa Kristo, tuzagenda nk’uko yagendaga. Abinyujije mu muhanuzi yavuze ibye ati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda; ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” (Zaburi 40:8). Kandi igihe yari kumwe n’abantu yaravuze ati: “Kandi uwantumye turi kumwe; ntuyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibyo ashima.” Yohana 8:29.

Intumwa Pawulo yerekana neza isano iri hagati yo kwizera n’amategeko mu isezerano rishya. Aravuga ati: “Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” “Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.” “Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora kubw’intege nke za kamere yacu,” (ntiyashoboraga gutsindishiriza umuntu kuko umuntu muri kamere ye y’icyaha atashoboraga kubahiriza amategeko), Imana yabisohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha, kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamera ho iteka; kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakunikize iby’umwuka.” Abaroma 5:1; 3:31; 8:3,4.

Umurimo w’Imana ni umwe mu bihe byose nubwo inzego zitandukanye zo kujya mbere ndetse no kwigaragaza gutandukanye kw’imbaraga yayo kugira ngo imare ubukene bw’abantu mu bihe binyuranye. Uhereye ku isezerano rya mbere ry’ubutumwa bwiza maze ukamanuka ukagera mu bihe by’abakurambere n’Abayuda, ndetse ukageza n’iki gihe, hagiye habaho guhishura buhoro buhoro kw’imigambi y’Imana mu mugambi w’agakiza. Umukiza wagereranywaga binyuze mu migenzo n’imihango byarangaga amategeko ya Kiyahudi,niwe Mukiza ugaragara mu butumwa bwiza.Ibicu byatwikiraga ishusho ye y’ubumana byareyutse,igihu n’ibicucu biratamuruka,maze Yesu, Umucunguzi w’isi aragaragara.Uwatanze amategeko kuri Sinayi kandi agaha Mose amabwiriza y’amategeko y’imihango,ni nawe wabwirije ikibwirizwa cyo ku musozi.Amahame akomeye y’urukundo dukunda Imana,ayo yagaragaje ko ari urufatiro rw’amategeko n’abahanuzi,ni ugusubirwamo gusa kwibyo yari yarabwiye Abaheburayo abinyujije muri Mose igira iti: “Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we,Uwiteka Imana yacu niwe Uwiteka wenyine,ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” Gutegeka kwa kabiri 6:4,5. “Ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda” Abalewi19:18. Muri ibyo bihe byombi,umwigisha ni umwe.Ibyo Imana isaba ni bimwe.Amahame y’ubutegetsi bwayo ni amwe.Byose byakomokaga ku Mana yo “Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka” Yakobo1:17.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment