Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 5)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 5)

Igihe Imana yacunguraga Abisiraheli ibakuye mu Misiri, kumenya ububasha bw’Imana kwamamaye hirya no hino. Abantu bamenyereye intambara bo mu gihome cy’i Yeriko bahinze umushyitsi. Rahabu yaravuze ati: “Tubyumvise, uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n’umwe mutakuye umutima kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.” (Yosuwa 2:11). Imyaka amagana menshi Abisiraheli bavuye mu Misiri, abatambyi b’Abafilisitiya bibukije abantu babo ibyago byateye mu Misiri maze babagira inama yo kutarwanya Imana ya Isiraheli.

Imana yahamagaye Abisiraheli, ibaha umugisha kandi irabakuza atari ukugira ngo bazakire ubuntu bwayo kandi bagerweho n’imigisha yabo bonyine bitewe no kumvira amategeko yayo, ahubwo kwari ukugira ngo yigaragarize abatuye isi bose ibibanyujijemo. Kugira ngo uyu mugambi ugerweho byatumye Imana ibategeka kutivanga n’amahanga bari baturanye yasengaga ibigirwamana.

Imana yangaga urunuka gusenga ibigirwamana n’ibyaha byose bijyana nabyo, kandi yategetse ubwoko bwayo kutivanga n’andi mahanga, “ngo bakurikize imigirire yayo,” bityo bibagirwe Imana. Imana yababujije gushyingiranwa n’abasenga ibigirwamana kuko iyo bagira batyo, imitima yabo yari gutandukana nayo. Byari ngombwa icyo gihe nk’uko biri ubu kubera ko abantu b’Imana bakwiriye kuba batunganye, “ntibanduzwe n’iby’isi.” Bagomba gutandukana rwose n’umwuka ugenga isi kubera ko urwanya ukuri n’ubutungane. Ariko Imana ntiyari ifite umugambi w’uko abantu bayo, mu butungane bwabo, batabana n’ab’isi kugira ngo batazabahindura.

Nk’uko umwami wabo ari, abayoboke ba Kristo bo mu bihe byose bagomba kuba umucyo w’isi. Umukiza yaravuze ati: “Muri umucyo w’isi: umudugudu wubatswe mu mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Ntabakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo, rikamurikira abari mu nzu bose” bishatse kuvuga abari mu isi. Yongeyeho ati: “Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze so wo mu ijuru.” (Matayo 5 :14-16). Ibi ni byo Henoki, Nowa, Aburahamu, Yozefu na Mose bakoze. Ibi ni byo Imana yashakaga ko ubwoko bwayo bw’Abisiraheli bukora.

Imitima yabo mibi itizera kandi iyobowe na Satani ni yo yatumye bahisha umucyo wabo aho kuwumurikishiriza amahanga yari abakikije. Uwo mwuka kandi ni wo wabateye gukurikiza imigirire mibi y’abapagani no kwitandukanya n’abandi kubw’ubwirasi nk’aho urukundo n’uburinzi by’Imana byari ibyabo bonyine.

Nk’uko Bibiliya igaragaza amategeko y’uburyo bubiri, amwe ntahinduka kandi ahoraho iteka ryose, mu gihe andi yo yahindukaga kandi akaba ay’igihe gito, ni ko hariho n’amasezerano abiri. Isezerano ry’ubuntu ryahawe umuntu ubwa mbere muri Edeni ubwo yari amaze gucumura maze Imana ikamuha isezerano ko urubyaro rw’umugore ruzamena umutwe w’inzoka. Iryo sezerano ryahaye abantu bose imbabazi ndetse n’ubuntu bw’Imana bufasha kugira ngo mu bihe bizaza abantu babashe kumvira babibashishijwe no kwizera Kristo. Iri sezerano kandi ryabizezaga n’ubugingo buhoraho nibaramuka badateshutse ku kumvira amategeko y’Imana. Uko ni ko abakurambere babonye ibyiringiro by’agakiza.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment