Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 32): AMATEGEKO N’AMASEZERANO (Umugabane wa 2)

Gahunda y’ibitambo yahawe Adamu na yo yahindanyijwe n’abamukomotseho. Ubupfumu, gusenga ibigirwamana, ubugome n’ubusambanyi bw’indengakamere byangije umurimo woroheje kandi w’ingenzi Imana yari yarashyizeho. Kubera kubana igihe kirekire n’abasengaga ibigirwamana, Abisiraheli bari yaravanze imigenzo myinshi ya gipagani no gusenga kwabo. Kubw’ibyo, kuri Sinayi Uwiteka yabahaye amabwiriza anonosoye yerekeranye n’umurimo wo gutamba ibitambo. Ihema ry’ibonaniro rimaze kuzura, Imana yavuganiye na Mose mu gicu cy’ubwiza cyari kiri hejuru y’intebe y’ubuntu maze imuha amabwiriza yuzuye yerekeye gahunda y’ibitambo ndetse n’uburyo bwo kuramya bugomba gukoreshwa mu buturo bwera. Nibwo amategeko y’imihango yahawe Mose maze ayandika mu gitabo. Ariko Amategeko Cumi yavugiwe n’Imana kuri Sinayi yari yaranditswe n’Imana ubwayo ku bisate by’amabuye maze abikwa mu buryo bwera mu isanduku.

Hari abantu benshi bagerageza kuvanga ayo mategeko y’uburyo bubiri, bagakoresha amasomo avuga ku mategeko y’imihango bashaka kwerekana ko amategeko cumi yavuyeho; nyamara ibi ni ukugoreka ibyanditswe. Itandukaniro hagati y’ayo mategeko y’uburyo bubiri riragutse kandi riragaragara. Gahunda y’imihango yari igizwe n’ibigereranyo byatungaga agatoki kuri Kristo, ku gitambo cye n’ubutambyi bwe. Aya mategeko y’imihango n’ibitambo n’imihango byajyanaga nayo, byagombaga gukorwa n’Abayahudi kugeza igihe icyo byashushanyaga gisohoreye mu rupfu rwa Kristo, Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu) isi. Icyo gihe ni bwo ibitambo byagombaga kurangira. Ayo ni yo mategeko Kristo “yadukuyeho akayabamba ku musaraba We.” Abakolosayi 2:14. Ariko ku byerekeye Amategeko cumi umunyezaburi avuga ati: “Uwiteka, iteka ryose Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.” Zaburi 119:89. Kandi Kristo ubwe avuga ashimangira cyane ati: “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko… Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” (Matayo 5:17,18). Aha ntiyigishaga avuga gusa ibyo amategeko y’Imana yasabaga kera cyangwa uko byari biri muri icyo gihe, ahubwo yigisha avuga ko ibyo amategeko avuga bidakwiriye guhinduka isi n’ijuru bikiriho. Amategeko y’Imana ntahinduka nk’uko intebe yayo y’ubwami idahinduka. Amategeko azakomeza kugenga umuntu ibihe byose.

Ibyerekeye amategeko yavugiwe kuri Sinayi, Nehemiya abivugaho atya ati: “Wamanukiye ku musozi wa Sinayi, uvugana na bo uri mu ijuru, ubacira imanza zitabera, ubaha amategeko y’ukuri n’amateka atunganye n’ibindi byategetswe” (Nehemiya 9:13). Na Pawulo “intumwa ku banyamahanga” aravuga ati: “Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera rirakiranuka, kandi ni ryiza.” (Abaroma 7:12). Nta kindi kivugwa kitari Amategeko Cumi; kuko ari ari yo avuga ati: “Ntukifuze.” (Abaroma 7:7).

Nubwo urupfu rw’Umukiza rwakuyeho amategeko y’ibitambo byashushanyaga Kristo, ntirwakuyeho no ku rwego ruto rushoboka rwose gukurikiza amategeko cumi. Ibiramambu, kuba byarabaye ngombwa ko Kristo apfa kugira ngo ahongerere icyaha cyo kwica amategeko, byerekana ko aya mategeko adahinduka.

Abavuga ko Kristo yaje gukuraho amategeko y’Imana n’Isezerano rya Kera, bavuga ko igihe cy’Abayahudi ari igihe cy’umwijima kandi bakerekana ko idini y’Abaheburayo ari idini ishingiye ku migenzo n’imihango gusa. Ariko ubwo ni ubuyobe. Mu mpapuro zose zivuga iby’amateka yera zanditswemo ibyo Imana yagiye igirira ubwoko bwayo yatoranyije, harimo ibihamya bikomeye bya NDIHO ukomeye. Ntabwo Imana yigeze yereka abana b’abantu imbaraga zayo n’ikuzo ryayo kuruta igihe yo ubwayo yimenyekanishije ko ari yo mutware w’Abisiraheli kandi igaha ubwoko bwayo amategeko. Aha hari hari inkoni y’ubutware itarambuwe n’ukuboko k’umuntu; kandi imirambagirire y’Umwami wa Isiraheli utagaragara yari myiza cyane kandi itangaje bitavugwa.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent

Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment