Icyaha cya Nadabu na Abihu (Umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 31): ICYAHA CYA NADABU NA ABIHU (Umugabane wa 2)

Imana yashakaga kwigisha abantu ko bagomba kuyegera bicishije bugufi kandi bubashye, ndetse no mu buryo yagennye ubwayo. Ntiyakwemera kumvira kw’igice. Ntibyari bihagije yuko muri uko gusenga ikintu hafi ya cyose cyakorwaga nk’uko yari yarabitegetse. Imana yavuze ko umuvum uzagera ku bantu bareka amategeko yayo, maze ntibashyire itandukaniro hagati y’ibisanzwe n’ibintu byera. Imana ivuga ikoresheje umuhanuzi iti: “Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi, umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima! . . . Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse! . . . bagatsindishiriza abakiranirwa kubw’impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye! . . . banze amategeko y’Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.” (Yesaya 5:20-24). Ntihakagire uwibeshya ngo yizere ko umugabane umwe w’amategeko y’Imana atari ingenzi, cyangwa ko izemera igisimbura ibyo ishaka. Umuhanuzi Yeremiya aravuga ati: “Ni nde wahanura bikabaho, kandi Umwami atari we ubitegetse” (Amaganya 3:37). Nta tegeko Imana yashyize mu ijambo ryayo abantu bakumvira cyangwa bakagomera uko bishakiye maze ntibagerweho n’ingaruka zabyo. Abantu nibahitamo indi nzira itari iyo kumvira udakebakeba, bazabona ko “iherezo ry’izo nzira ari inzira z’urupfu.” Imigani 14:12.

Mose abwira Aroni, na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati: “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda, mudapfa, . . . kuko muriho amavuta y’Uwiteka yabasize.” Uwo muyobozi ukomeye yibukije mwene se amagambo y’Imana avuga ngo: “…nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose.” Aroni yari acecetse.

Urupfu rw’abahungu be, bishwe nta muburo watanzwe bazize icyaha gikomeye gityo ( ni icyaha yahereyeko abona yuko ari ingaruka y’uko we ubwe atitaye ku nshingano ye), rwashegeshe umutima we kubera agahinda kenshi, nyamara ntiyagaragaje umubabaro we. Kubwo kutagaragaza intimba, yagombaga gusa n’udafitiye icyaha impuhwe. Imbaga y’abantu ntiyari ikwiriye kuyoborwa mu kwivovotera Imana.

Uwiteka yagombaga kwigisha abantu be kwemera ubutabera buranga ibihano bye kugira ngo abandi batinye. Hariho abantu bamwe muri Isiraheli uyu muburo w’igihano giteye ubwoba wakijije ubarinda guhinyura ukwihangana kw’Imana kugeza ubwo nabo bajyaga guhamya iherezo ryabo. Imana icyaha uko kugirira umunyabyaha impuhwe zidakwiriye bitera gutanga urwitwazo cyangwa kubabarira icyaha cye. Icyaha cyica imyumvire iboneye ku buryo umunyacyaha atabasha gusobanukirwa n’uburemere bwo kwica amategeko, kandi hatabayeho imbaraga yemeza ya Mwuka Muziranenge, wa munyabyaha akomeza kuba mu mwijima ntabone neza icyaha cye. Ni inshingano y’abagaragu ba Kristo kwereka abo bantu bayoba akaga kabategereje. Abantu barimbura imbaraga z’umuburo bakoresheje kwijimisha amaso y’umunyabyaha kugira ngo atabona kamere nyakuri y’icyaha cye n’ingaruka zacyo, akenshi barishima ubwabo bavuga ko mu gukora batyo baba batanga igihamya cy’ubugiraneza bwabo. Nyamara baba bakora rwose barwanya kandi babera inkomyi umurimo wa Mwuka Muziranenge w’Imana. Baba bashyeshyenga umunyabyaha kugira ngo aruhukire ku gasongero k’irimbukiro. Bene abo baba bagira uruhare mu cyaha cye kandi bakishyiraho uruhare ruteye ubwoba mu kutihana kwe. Abantu benshi cyane barimbutse bazize uku kugira impuhwe zidakwiriye kandi ziyobya.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment