ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI
(IGICE CYA 32): AMATEGEKO N’AMASEZERANO (Umugabane wa 1)
Adamu na Eva bakiremwa bari bazi amategeko y’Imana; bari basobanukiwe ibyo abasaba; amabwiriza yayo yari yanditswe mu mitima yabo. Igihe umuntu yagwaga kubwo gucumura, amategeko ntiyahindutse, ariko hashyizweho uburyo bwo gukemura ikibazo kugira ngo umuntu yongere kumvira. Hatanzwe isezerano ry’Umukiza, kandi hashyizweho ibitambo by’ibyaha byatungaga urutoki ku rupfu rwa Kristo we gitambo gikomeye cy’icyaha. Ariko iyo amategeko y’Imana aticwa, urupfu ntirwajyaga kubaho, Umukiza ntiyajyaga gukenerwa bityo n’ibitambo ntibiba byarabayeho.
Adamu yigishije amategeko y’Imana abamukomotseho, kandi uko ibisekuru byagiye bikurikirana yagiye ahererekanywa ava ku babyeyi bakayasigira abana babo. Ariko nubwo hatanzwe ubwo buntu kugira ngo umuntu acungurwe, abantu bake cyane ni bo babwemeye kandi barumvira. Kubwo gucumura, isi yahindutse mbi cyane bituma biba ngombwa kuyezaho guhumana kwayo hakoreshejwe Umwuzure. Nowa n’umuryango we bakomeye ku mategeko, kandi Nowa yigishije abamukomotseho Amategeko Cumi. Ubwo abantu bongeraga kureka Imana, Uwiteka yatoranyije Aburahamu, uwo yavuzeho iti: “kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.” (Itangiriro 26:5). Ni we wahawe umuhango wo gukeba, wari ikimenyetso kugira ngo abagihawe bose begurirwe gukorera Imana kikaba cyari indahiro y’uko bazakomeza kwitandukanya no gusenga ibigirwamana kandi ko bazumvira amategeko y’Imana. Kuba abakomotse kuri Aburahamu barananiwe gukomeza iyo ndahiro nk’uko byagaragaye ubwo bifatanyaga n’abapagani kandi bagakora imigenzo yabo, ni byo byababereye impamvu yo kujya mu Misiri no kuhaba inkoreragahato. Ariko mu kwivanga n’abasenga ibigirwamana kwabo ndetse n’uko bahatirwaga kumvira Abanyamisiri byatumye amategeko y’Imana arushaho guhindanywa n’inyigisho mbi z’abapagani. Ku bw’iyo mpamvu, igihe Uwiteka yabakuraga mu Misiri, yamanukiye ku musozi Sinayi agoswe n’ikuzo rye kandi akikijwe n’abamarayika be maze mu gitinyiro giteye ubwoba avuga Amategeko ye abantu bose bateze amatwi.
Icyo gihe nta n’ubwo Imana yabasigiye amategeko yayo ngo bayafate mu mutwe kuko bari abantu bashoboraga kwibagirwa ibyo asaba, ahubwo yayanditse ku bisate by’ibuye. Imana yashakaga gukura mu Bisiraheli uburyo bwose bwo kuvanga amategeko yayo yera n’imihango ya gipagani, cyangwa kwitiranya ibyo isaba n’amategeko y’abantu cyangwa imigenzo yabo. Nyamara Imana ntiyahagarariye ku kubaha Amategeko cumi. Abantu bari baragaragaje ko bayoba mu buryo bworoshye ku buryo Imana itashoboraga gusiga n’umuryango n’umwe igishuko cyakwinjiriramo utarinzwe. Mose yategetswe kwandika imanza n’amateka n’amategeko, agatanga amabwiriza anonosoye yerekeye ibisabwa nk’uko Imana yamutegetse. Ayo mabwiriza yerekeye inshingano y’abantu ku Mana, kuri bagenzi babo ndetse no ku munyamahanga yari amahame gusa agize Amategeko Cumi yasobanuwe mu buryo bwaguye kandi atangwa mu buryo runaka kugira ngo hatagira n’umwe uyoba. Yari abereyeho kurinda ukwera kw’amategeko cumi yari yanditswe ku bisate by’amabuye.
Iyo abantu bakurikiza amategeko y’Imana nk’uko yahawe Adamu nyuma yo gucumura, akarindwa na Nowa, agakurikizwa na Aburahamu, ntibiba byarabaye ngombwa ko hatangwa itegeko ryo gukeba. Iyo abakomotse kuri Aburahamu baba barakomeje isezerano ryagaragazwaga n’ikimenyetso cyo gukebwa, ntibaba baraguye mu gishuko ngo basenge ibigirwamana, kandi ntibiba byarabaye ngombwa ko bababazwa n’imibereho yo kuba inkoreragahato mu Misiri. Baba bararindiye amategeko y’Imana mu mitima yabo, kandi ntibiba byarabaye ngombwa ko Imana itangira amategeko yayo kuri Sinayi cyangwa ngo iyandike ku bisate by’amabuye. Kandi iyo abantu bashyira mu bikorwa amahame yo mu Mategeko Cumi, ntibiba byarabaye ngombwa ko amabwiriza y’inyongera ahabwa Mose.
Biracyaza…
Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181