Ubuturo Bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 7)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 7)

Imitsima yo kumurikwa yari ituro rihoraho imbere y’Uwiteka. Bityo yari umugabane umwe ugize igitambo cya buri munsi. Yitwaga imigati yo guturwa kuko yahoraga imbere y’Uwiteka (Kuva 25:30). Yari uburyo bwo kuzirikana ko umuntu abeshejweho n’Imana mu byerekeye ibyo kurya by’umubiri by’igihe gito ndetse n’iby’umwuka, kandi ko biboneka gusa binyuze mu murimo wa Kristo. Imana yari yaragaburiye Abisiraheli imitsima ivuye mu ijuru, kandi bari bakibeshejweho n’ubuntu bwayo butagira uko bungana, ari ku byokurya by’umubiri n’imigisha y’iby’umwuka. Manu n’imitsima yo kumurikwa byombi byerekezaga kuri Kristo, Umutsima muzima, uhora imbere y’Imana ku bwacu. Ubwe yaravuze ati: “Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru.” (Yohana 6:48-51). Iyo mitsima yashyirwagaho umubavu. Iyo iyo mitsima yakurwagaho buri Sabato kugira ngo isimbuzwe indi mishya, wa mubavu watwikirwaga ku gicaniro ukaba urwibutso imbere y’Imana.

Umugabane w’ingenzi cyane mu murimo wakorwaga buri munsi ni umuhango yakorerwaga abantu ku giti cyabo. Umunyabyaha wihanaga yazanaga igitambo cye ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze, agashyira ikiganza cye ku mutwe w’icyo gitambo, akatura ibyaha bye, nuko mu buryo bwo kugereranya akabyikuraho akabishyira kuri cya gitambo kitagira icyaha. We ubwe rero yasogotaga iryo tungo, maze umutambyi akajyana amaraso yaryo ahera, akayaminjagira imbere y’umwenda ukingiriza ahera cyane habaga harimo isanduku ibitswemo amategeko umunyabyaha yabaga yishe. Muri uwo muhango, binyuze mu maraso, icyaha cyabaga gishyizwe ku buturo bwera mu buryo bwo kugereranya. Hari ubwo amaraso atajyanwaga ahera; ariko icyo gihe inyama zaribwaga n’umutambyi nk’uko Mose yategetse bene Aroni ati: “Mwabujijwe n’iki kurira ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa kw’iteraniro.” (Abalewi 10:17). Iyo mihango yombi yagereranyaga gukura ibyaha ku munyabyaha wihana bikajya ku buturo bwera.

Nguwo umurimo wakorwaga uko bukeye n’uko bwije umwaka ukarangira. Kubera ko ibyaha by’Abisiraheli byashyirwaga ku buturo bwera muri ubwo buryo, ahera haranduzwaga, maze bigatuma hakenerwa umurimo wihariye kugira ngo ibyaha bikurwe ku buturo. Imana yategetse ko buri cyumba cy’ubuturo gitangirwa impongano kimwe n’igicaniro kugira ngo “gihumanurwe, cyezwe gikurweho guhumana kw’Abisiraheli kwinshi.” (Abalewi 16:19).

Rimwe mu mwaka, ku munsi mukuru w’Impongano, umutambyi mukuru yinjiraga ahera cyane kugira ngo yeza ubuturo bwera. Umurimo wakorerwaga aho wasozaga umurimo w’ubutambyi w’umwaka wose.

Ku munsi w’Impongano bazanaga amasekurume y’ihene abiri ku muryango w’ubuturo bwera maze bakayafindira. Ibyo bakoresha ubufindo kimwe cyerekanaga ihene y’Uwiteka, ikindi kikerekana ihene yo koherwa. Ihene ubufindo bwa mbere bwafataga yatambwagaho igitambo cy’ibyaha by’abantu. Umutambyi yagombaga kujyana amaraso yayo hirya ya wa mwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane maze akayaminjagira ku ntebe y’ubuntu. “Nuko ahongerere Ahera, kubwo guhumana kw’Abisiraheli kwinshi no kubw’ibicumuro byabo, kubw’ibyaha bakoze byose; uko abe ari ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.” (Abalewi 16:16).

“Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw’Abisiraheli kose n’ibicumuro byaho byose, ibyaha bakoze byose; abishyire mu ruhanga rw’iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu. Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.” (Abalewi 16:21,22). Abantu ntibashoboraga kumva yuko bakijijwe umutwaro w’ibyaha byabo iyo hene itaroherwa muri ubwo buryo. Igihe umurimo wo guhongerera wabaga ukorwa, umuntu wese yagombaga kwibabaza. Barekaga imirimo yose, kandi imbaga yose y’Abisiraheli bamaraga uwo munsi bicishije bugufi cyane imbere y’Imana, basenga, biyirije ubusa, kandi bakisuzuma cyane mu mitima.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White 
Pastor Rugambwa Innocent 
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment