Ubuturo Bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 6)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 6)

Buri gitondo n’umugoroba wose, inyama zagenewe kuba ituro z’umwana w’intama umaze umwaka zatwikirwaga ku gicaniro, ibyo bikagereranya kwiyegurira Imana kw’ishyanga ryose kwa buri munsi, ndetse no guhora bisunga amaraso y’impongano ya Kristo. Imana yatanze amabwiriza yumvikana neza ko ituro ritangwa ngo ribe igitambo mu buturo bwera rigomba kuba “ritagira inenge.” (Kuva 12:5). Abatambyi bagombaga gusuzuma amatungo yose yazanwe ngo abe ibitambo, kandi bagombaga kwanga itungo iryo ari ryo ryose rigaragaweho ubusembwa. Igitambo “kitagira inenge” cyonyine ni cyo cyashoboraga kuba igishushanyo cy’ubutungane bwuzuye bwa wa Yesu Kristo we wari kuzitanga “nk’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara.” (1 Petero 1:19). Intumwa Pawulo avuga kuri ibyo bitambo nk’urugero rw’uko abayoboke ba Kristo bagomba guhinduka. Aravuga ati: “Nuko, bene Data, ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyihorera kwanyu gukwiriye.” (Abaroma 12:1). Tugomba kwitangira umurimo w’Imana, kandi dukwiriye guharanira gutanga itungo ryaba ritunganye uko dushoboye kose. Ntabwo Imana izanezezwa n’ikintu icyo ari cyo cyose giciye munsi y’icyiza kuruta ibindi dushobora gutanga. Abanda Imana n’umutima wose bazifuza kuyikorera umurimo mwiza uruta iyindi mu mibereho yabo, kandi bazahora bashaka guhuza imbaraga zabo zose n’amategeko azabashoboza gukora ibyo Imana ishaka.

Igihe yabaga yosa imibavu, umutambyi yarushagaho kwegera Imana kuruta igihe yabaga akora indi mirimo ye ya buri munsi. Kubera ko umwenda w’imbere mu buturo watandukanyaga ahera n’ahera cyane utageraga ku gisenge cy’iyo nyubako, ikuzo ry’Imana ryagaragariraga hejuru y’intebe y’ubuntu ryabonekaga igice uhagaze mu cyumba cya mbere. Iyo umutambyi yoserezaga imibavu imbere y’Uwiteka, yerekeraga ya sanduku; maze uko umwotsi w’imibavu wazamukaga, ikuzo ry’Imana ryazamukiraga ku ntebe y’ubuntu maze rikuzura ahera cyane, kandi akenshi ryuzuraga ibyo byumba byombi ku buryo byabaga ngombwa ko umutambyi asubira inyuma ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nk’uko muri uwo muhango ku bwo kwizera umutambyi yarebaga ku ntebe y’ubuntu atashoboraga kubona, ni na ko muri iki gihe abantu b’Imana bakwiriye kwerekeza amasengesho yabo kuri Kristo, Umutambyi Mukuru wabo ukomeye, utaboneshwa amaso ya kimuntu, ubasabira mu buturo bwera bwo mu ijuru.

Umubavu wazamukanaga n’amasengesho y’Abisiraheli, uhagarariye ibyo Kristo yakoze no kudusabira kwe, ubutungane bwe butagira amakemwa bubarwa ku bantu be kubwo kwizera, kandi ubwo butungane akaba ari bwo bwonyine butuma gusenga kw’abanyabyaha kwemerwa n’Imana. Imbere y’umwenda wakingirizaga ahera cyane habaga hari igicaniro cy’imibavu (gusaba ubudasiba) naho imbere y’umuryango w’ahera habaga igicaniro cyo guhongerera guhoraho. Amaraso n’imibavu nibyo byatumaga begera Imana. Ibyo ni ibigereranyo byerekana Umuhuza ukomeye, uwo umunyabyaha wihana kandi wizera ashobora guhererwamo imbabazi n’agakiza.

Uko mu gitondo na nimugoroba abatambyi binjiraga ahera igihe cyo kosa imibavu, ni ko igitambo cya buri munsi cyabaga kigiye gutambirwa ku gicaniro cyo mu rugo. Icyo gihe cyabaga ari igihe gikomeye cyashishikazaga cyane abaje kuramya babaga bateraniye ku ihema ry’ibonaniro. Mbere yo kujya imbere y’ubwiza bw’Imana binyuze mu murimo w’umutambyi, bagombaga kwisuzuma mu mutima kandi bakihana ibyaha. Bafatanyirizaga hamwe gusenga bucece, berekeje amaso yabo ahera. Amasengesho yabo yazamukanaga n’umwotsi w’umubavu mu gihe ukwizera kwishingikirizaga ku byo Umukiza wasezeranwe yagombaga gukora byagereranywaga n’igitambo cy’impongano. Amasaha yari yarashyiriweho gutangirwaho igitambo cya mu gitondo n’icya nimugoroba yafatwaga ko yera kandi yaje kujya yubahirizwa nk’igihe cyahariwe kuramya mu ishyanga ry’Abayuda hose. Mu bihe byakurikiyeho, ubwo Abayuda batatanywaga mu bunyage mu bihugu bya kure, kuri ayo masaha bakomeje kujya berekeza amaso yabo i Yerusalemu bagasenga Imana ya Isiraheli. Muri uwo muco niho Abakristo bafatira urugero rw’amasengesho ya mugitondo na nimugoroba. Nubwo Imana iciraho iteka akamenyero gasanzwe k’imihango itarangwamo umwuka wo kuramya,irebana umunezero mwinshi abayikunda,bicisha bugufi mu gitondo na nimugoroba basaba imbabazi z’ibyaha bakoze kandi basaba imigisha bakeneye.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G. White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment