Amarushanwa y’igikombe cy’isi n’imikino muri Bibiliya

24Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ariko mwiruka kugira ngo mugororerwe. 25Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. 26Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho njya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.” (1 Abakorinto 9: 24-26).

Muri iki gihe isi yose irangamiye imikino y’umupira w’amaguru igikombe cy’isi iri kubera mu gihugu cya Katari, Abakristo bamwe bagiye bibaza niba Bibiliya yemera ko umukristo yaba umukinnyi ndetse akajya mu marushanwa cyangwa akaba yareba iriya imikino, cyangwa se niba Umukristo yemerewe kuba umukunzi (umufana) w’ikipe runaka. Bamwe bavuga ko bidakwiriye rwose, ngo kuko kujya mu irushanwa ry’imikino ngo ari ukwikunda, ndetse bigafatwa nk’icyaha. Muri iki cyigisho ntabwo turi bwibande k’umupira w’amaguru, ahubwo turareba muri rusange icyo Bibiliya ivuga ku mikino. Ese ni irihe somo dukura muri ariya marushanwa?Ese ni iki Bibiliya ivuga ku mikino?

Ni iki Pawulo yashakaga kubwira itorero ry’i Korinto?

Mukuvuga ku murongo wa 24 ati, “Ntimuzi yuko mu birori biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe,” ku murongo wa 24 kugeza 27 Pawulo yakomoje ku marushanwa yari azwi cyane y’imikino ngororamubiri yabaga buri gihe runaka mu Bugereki ndetse no mu bihugu Ubugereki bwari bwarigaruriye kugira ngo yumvikanishe icyo yari arimo aganiriza ririya torero ry’i Korinto, ari cyo, ko bikenewe kwitoza kutihugiraho mu rwego rwo gushyira imbere agakiza k’abandi. Ku murongo wa 26 na 27 ririya somo yashakaga guha abandi yaryishyizeho. Imikino y’i Korinto ni yo yakomojeho, kuko abaturage baho bari bayimenyereye cyane. Iriya mikino yari igizwe ahanini n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, itera makofe, gukirana, no gutera ingasire. Ariya marusha akaba yaraberaga muri za Sitade, ari zo hariya ziswe “ibirori.” Umuntu umwe gusa rero ni we wabashaga gutsinda mu mikino akagororerwa, nubwo abayinjiragamo bose babaga bafite ubushake bwo kunyura mubihe bigoranye n’imyitozo ivunanye kugira ngo biyongerere amahirwe yo kuba bahabwa ingororano. Iriya ngororano yahabwaga uwatsinze yabaga igizwe n’ikamba rikozwe mu mababi y’igiti cya Pinusi, n’andi mababi ahumura, perisil, ay’igiti cy’imyelayo, cyangwa amababi ya Pome (apple).

Na ho mukubabwira ngo “Namwe mube ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe,” Pawulo yari akomoje kukuba abantu bose bajyaga muri ariya marushanwa y’Abagereki bakoraga ibishoboka byose kugira ngo bacyure igihembo. Bakoreshaga ubushobozi bwose babaga bafite no kutaruha babaga bariyubatsemo kubera imyitozo myinshi babaga barakoze. Nta n’umwe muri bo wabaga atabyitayeho, cyangwa adamarare, cyangwa ngo ntabishyireho umutima. Muri ubwo buryo rero ikamba ry’ubugingo ryateguriwe abantu bose, ariko kereka gusa abantu biyegurira gukora imyitozo ni bo bazahabwa ingororano. Ibi bivuze igihe cyose Umukristo azayoborwa mu magambo, mubitekerezo, no mu bikorwa n’umurongo ngenderwaho Bibiliya yashyizeho, kandi ntagengwe n’irari hamwe n’ibyo umutima we ushaka byose buri gihe. Kuri buri ntambwe y’urugendo azaba ageze ho azajya yibaza ati “Ese ni iki Yesu yakora mu kibazo nk’iki? Mbese iki kerekezo, iyi gahunda y’akazi, cyangwa se ibingibi mpugiyemo murwego rwo kuruhura mu mutwe (imikino ndimo gukina cg kureba, amashusho ya filme ndimo kureba, imiziki ndimo kumva cg kureba) bizongēra imbaraga zanjye muby’umwuka cyangwa bizazigabanya?” Ikintu cyose kibangamira muburyo bumwe cyangwa ubundi itera mbere ryo muby’umwuka kigomba kurekwa; naho ubundi intsinzi ntiyaba ishoboka.

Ku murongo wa 25 Pawulo aravuga ngo “umuntu wese urushanwa yirinda muri byose.” Ibi akaba yarabiheraga ku kuntu guhatanira intsinzi muri iriya mikino y’Abagereki byabaga bivuze ikindi kintu kirenze gushyiraho umwete by’umwanya muto gusa; byabaga ari urugamba kuva kugutangira kugeza kugusoza, nta kuruhuka munzira cyangwa se kwirara kwabagaho. Kugira ngo umuntu abe yagira icyizere cyo gutsinda amarushanwa, umukinnyi yagombaga kuba afite ubushobozi bwo kugenga ibyifuzo bye n’irari rye. Ikirenze kuri ibyo yagombaga kumenyereza umubiri we kumvira kuburyo bwihuse itegeko ry’ubwonko bwe, kandi akaba ashoboye gutsinda kamere yo kwicara ubusa cg se yo gushaka kwiruhukira. Agombaga kwirinda ibikabuzi nka vino, nko gushaka kubaho ubuzima bwo kwinezeza, n’ibindi. Agomba kumenya kwifata muri byose, atari mubyangiza umubiri gusa, ndetse no kumenya uburyo akoresha ibitagiza umubiri. Agomba gufata ibyo kurya n’ibyo kunywa mu rugero, kandi ikintu cyose gishobora kunaniza umubiri agomba kukireka.

Umukristo uhatanura kubona ingororano y’ikamba ry’ubugingo agomba gukurikiza gahunda isa mu bintu bimwe na bimwe n’iriya y’abajyaga guhatana mu mikino yo mu Bugereki. Umwete, kwizera, guhatiriza, kutihugiraho ni ngombwa ku muntu ushaka kuzabarwa ko akwiriye guhagarara imbere y’Umwami Yesu ku iherezo, nk’uko biba bimeze ku bakinnyi barushanirwa ibihembo n’ishema byo mu isi bimara igihe gito. Mu irushanwa rya gikristo buri muntu wese uryitabira wuzuza imyitozo isabwa aba agomba kuzahabwa ingororano. Nubwo ubugingo bw’iteka ari impano y’Imana, ihabwa gusa abayishakisha n’abayiharanira n’imbaraga zabo zose. Bazagororerwa rero ikamba ritangirika. Ikamba akaba ari ikimenyetso cyo gutsinda n’ibyishimo. Mbega itandukaniro ritagira uko ringana riri hagati y’ingororano y’uwabaga yatsinze mu mikino yo mu Bugereke ndetse n’imikino iba muri iki gihe nk’iy’igikombe cy’isi kirimo kubera muri Katari muri iyi minsi, n’ingororano izahabwa umukristo uzatsinda! Mbega ukuntu abantu bashishikazwa no guharanira intsinzi y’igihe gito, maze bakavunika (nk’uko abakinnyi bavunikira mukibuga) ndetse bakababara cyane iyo batsinzwe kubera ko baba bashakaga kwemerwa n’abantu nka bo! Ese niba abantu bashaka gukora kuriya bakarinda iyo bavunikira mukibuga, abandi bagatanga ubutunzi bwabo bwinshi n’igihe cyabo bashyigikira cyangwa bagakurikira uko amakipe yabo cg ayo bakunda cg abakinnyi bakunda barimo guhatanira ikamba (igikombe) rizashira vuba, ni kangahe abizera bo bakagombye guhatana mu kugira umwete no guhatiriza no gushyigikira kwitabira cyane amateraniro y’ivugabutumwa kugira ngo bo ubwabo cyangwa bagenzi babo batazabura  ikamba ry’ubugingo?

Ese Pawulo we yitwaraga ate mu marushanwa?

Ku murongo wa 26 yaragize ati “Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.” Ibi bivuze ko Pawulo yari azi neza aho yari yerejeje ndetse n’icyo yari arimo akora. Yari agambiriye gukomeza imbere mu irushanwa ry’ubuzima yihuta cyane uko bishoboka kose. Yirukaga afite icyizere gifatika cyo kugera aho yasiganirwaga kugera (ku ntego). Yashyiragamo umuhati ku rwego rwo hejuru, kugirango adatsindwa agatakaza ikamba, ikamba, ritari iry’amababi yuma agashira, ahubwo ry’ubugingo budapfa, ibyishimo, amahoro, n’umunezero mu bwami bw’ubwiza. Uwasiganwaga mu mikino yo mu Bugereki ntabwo yabaga afite cyizere gihamye nk’icyo cyo kugera kuntego ngo abone ingororano. Ariko Pawulo yari aziko we, ndetse n’umuntu wese wemera kugenda kubisabwa ashoborao kwizera adashidikanya ko azatsinda. Ubwo yari yegereje ihereze ry’isiganwa rye yavuze amagambo agaragaza ibiyiringiro bihamye yari afite ko azahabwa ikamba hamwe n’abandi (batsinzi) cg abaneshi b’abakristo ati, “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo (ni ukuvuga isiganwa), narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo umwami wacu umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.” (1 Timoteyo 4:7,8).

Hanyuma se mukuvuga ngo “Nkubitana ibipfunsi ariko si nk’ uhusha,” hariya Pawulo yashakaga kuvuga iki? Hariya yari arimo akomoza ku mukino w’iteramakofe. Gukubitana ibipfunsi, cyangwa umukino w’iteramakofe wari umwe mumikino yabaga mu marushanwa yo ku gihe cya Pawulo. Hariya yari ahinduye imvugo shusho avuye mu gusiganwa muri sitade agiye mu yo murubuga rw’iteramakofe (ring). Mukuvugq ngo “si nk’uhusha,” ahanga yari arimo akomoza k’ukuntu abateramakofe iyo barimo kwishyushya cyangwa kwitoza bakunda gutera ibipfunsi mu mwuka, bakubita ubusa, nta muntu bari kubitera. Cyangwa se nk’igihe ateye igipfunsi maze uwo bahanganye akagikwepa, bityo bigatuma imbaraga zose yari akoresheje zishirira mu mwuka, cyangwa zipfa ubusa. Pawulo rero hariya yerekanye neza ko we adahusha uwo bahanganye, cyangwa ko atajya amuha uburyo bwo kumukwepa, ndetse ko atajya atakaza umwanya we mugutera ibipfunsi mu mwuka, kuko uwo bari bahanganye yari ahari igihe cyose kandi yagombaga guhangana na we byanyabyo. Yoherezaga buri gipfunsi ahamya neza uwo bari bahanganye, akagitera yinazeyo n’imbaraga zose kuburyo kibasha kujegeza uwo bari bahanganye.

Abakristo benshi bazi neza ko bikenewe gutsinda ibyifuzo byose n’irari ry’ibyo kurya no kunywa binyuranye n’ubushake bw’Imana. Ariko ntabwo bashyiraho umutima wabo wose mu muhate wo kwitsinda. Bigaragaza nk’aho barimo kurwana ariko ntabwo muby’ ukuri barekura ibipfunsi byabo bikubite ngo bahane umugabane w’ubuzima bwabo ubwabo, kuko batinya ububabare bw’ibipfunsi nk’ibyo baramutse babyiganishijeho. Bakunda kamere yabo y’icyaha cyane kuburyo bataba bashaka kuyibabaza, maze bakabura imbaraga z’ubushake zo kwirengagiza ibyo umubiri wabo ubasaba. Ntabwo ariko byari bimeze kuri Pawulo. Ntabwo yashakaga kugirira imbabazi umubiri ucumura. Uyu munsi ratubwira natwe twese abizera ati, “Nuko rero mwice ingeso zanyu z’ibyisi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kirigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana.” (Abakolosayi 3: 5).

Eric Ruhangara

Tel: 0788487183

Ushobora gukurira ibi byigisho mu majwi ku rubuga rwa YouTube: “Blessed Hope Message.”

Related posts

Leave a Comment