Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 1)

Muri iki gihe uko iterambere rigenda rikataza, ni ko n’ibintu hafi ya byose bigenda bihinduka ntibikomeze kuba nk’uko byahoze. Mubyibasiwe n’impinduka harimo n’umubano w’abashakanye. Muri iki gihe abantu basigaye basenya ingo zabo umusubirizo, ihame ryo kubana akaramata ntabwo rigifite agaciro ryahoranye. Kandi riragenda rirushaho kugatakaza. Ese gatanya ziriho ku bwinshi muri iki gihe ziri guterwa n’iki? Ese Bibiliya irazemera? Ese ni ryari umuntu yemerewe kuba yakwaka gatanya kandi bikaba byemewe na Bibiliya? Yesu yavuze iki ku kibazo cyo gushyingirwa no gutandukana kw’abashakanye? “3Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati ‘Mbese…

Read More