Kuringaniza umunzani w’urukundo

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (34) Kuringaniza umunzani w’urukundo “Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Muri aya magambo turabona Yesu arimo asesengura itorero rya Efeso. Afite umubare runaka w’ibintu byiza avuga kuri iri torero. Ni itorero ry’umuhati rizi gukora (umurongo wa 2), ni itorero kandi rifite kwihangana ryarenganyijwe ntiricogore (umurongo wa 2,3). Rizi…

Read More

Urugero rw’urukundo ruhambaye

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (33) Urugero rw’urukundo ruhambaye “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti ‘Ufashe Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’ iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu.’” ( Ibyah 2:1). Kuba Efeso ari ryo torero rya mbere marayika yandikiye bifite ubusobanuro. Iyo umugenzi yabaga yavaga i Patimo agana muri Aziya ntoya (Turukiya), Efeso ni wo mujyi wa mbere muri irindwi yo muri kariya karere yahingukiragaho. Ikindi kandi ni na wo wari uzwi cyane muri yose, wari ukomeye mubya politiki kurusha Perugamo kandi ukaba warahabwaga agaciro kurusha Simuruna kubijyanye na…

Read More

Yesu azi ibyawe byose

IBYAHISHUWE (32) Yesu azi ibyawe byose “Nzi imirimo yawe.( Ibyah 2:2). Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe.( Ibyah 2:9). Nzi aho uba. ( Ibyah 2:13). Nzi imirimo yawe (Ibyah 2:19). Nzi imirimo yawe (Ibyah 3:1). Nzi imirimo yawe (Ibyah 3:8). Nzi imirimo yawe (Ibyah 3:15)”. Ubutumwa rusange kuri buri torero muri ariya arindwi ni igihamya kigaragara neza ko Yesu azi buri kintu cyose kuri buri torero. Muntangiriro ya buri rwandiko hari amagambo avuga ngo “Nzi imirimo yawe.” Ntabwo Yesu azi ibyo dukora byose gusa ahubwo azi n’icyo dushobora guhinduka cyo. Ashaka…

Read More

Ingendo zigana mu byerekezo byose

IBYAHISHUWE ( 31) Ingendo zigana mu byerekezo byose “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti ‘Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Ibyah 2:1. Ese ariya magambo ashatse kuvuga iki? Ubwo yahaga Yohana ririya yerekwa, Yesu yashakaga kwerekana ko ahora azenguraka agira ngo akemure ibibazo bya buri torero muri ariya arindwi yandikiye yo muri Aziya nto (Turukiya). Yashakaga kwerekana ko asanga buri torero ryose aho riri kandi agaha buri ryose ishusho ye yihariye ijyanye neza n’ ibihe ryarimo kubamo. Niba dushaka kwerekana itandukaniro muri iyi…

Read More

Ibaruwa iteye amatsiko (2)

IBYAHUSHUWE (30) Ibaruwa iteye amatsiko (2) ” Wandikire marayika w’Itorero rya…… (Ibyah 2:1,8,12,18; 3:1,7,14) Ariya matorero arindwi yo mu Byahishuwe, ntabwo yatondetswe hakurikijwe uburyo bwo gukora urutonde bwo muri iki gihe cyacu, ahubwo yashyizwe kurutonde hakurikijwe uburyo bwo gutondeka bwa Giheburayo. Mu buryo bw’urutonde rwa Giheburayo ntabwo ari ngombwa ko ibintu bifite icyo bihuriyeho bitondekwa bikurikiranye. Urugero, kuri ariya matorero arindwi Yesu ntakintu na gito anenga Itirero ry’i Simuruna n’iry’i Filadelifiya (ni ukuvuga irya kabiri n’irya gatandatu); Itorero ry’i Perugamo n’iry’i Sarudi (irya gatatu n’irya gatanu) yimbi asa n’ayasubiye inyuma…

Read More

Ibaruwa iteye amatsiko (1)

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (29) Ibaruwa iteye amatsiko (1) “Wandikire marayika w’Itorero rya… (Ibyah 2:1,8,12,18; 3:1,7,14)” Nubwo igitabo cy’Ibyahishuwe gifite ibintu byinshi gihuriyeho n’ibindi bitabo bihishura ibihishwe bya kera, inzandiko zo mu Byahishuwe igice cya 2 ndetse n’icya 3 zifite ukuntu zitandukanye n’izindi zisanzwe. Abahanga bamwe bavuga ko ari “inzandiko za gihanuzi,” akaba ari ubwoko bw’inyandiko bugaragara mu Isezerano rya Kera (2 Ngoma 21:12-15; Yeremiya 28) hamwe no mu nyandiko za Kiyuda za Kera (2 Baruki 77:17-18; Urwandiko rwa Yeremiya 1). Bene ziriya nzandiko zabaga zubashywe cyane, kandi abantu bazifataga nk’amategeko…

Read More

Umubano wihariye wa Yesu n’itorero rye ndetse n’umuntu we

Ubutumwa Bwiza bw’Ibyahishuwe (28) Umubano wihariye wa Yesu n’itorero rye ndetse n’umuntu we “n’ubwiru bw’inyenyeri ndwi, izo umbonanye mukuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi, na ho ibitereko by’amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.” Ibyah 1:20 Ibyahishuwe 1:12- 20 herekana ishusho idasanzwe y’usa n’umwana w’umuntu (Yesu) ahagaze hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi. Ku murongo wa 20 tubwirwa ko biriya bitereko by’amatabaza birindwi bishushanya amatorero arindwi yo muri Aziya ntoya (Asia Minor, Asie Mineure). Kubw’ibyo rero igitekerezo cy’urufunguzo (cy’ingenzi) gikubiye muri iriya mirongo…

Read More

Ubutumwa bwiza bwo mu Byahishuwe 27

UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (27) “n’ubwiru bw’ inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’ amatabaza birindwi by’izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi bamarayika b’ayo matorero arindwi.” Ese buriya bwiru buvugwa ni ubuhe? Ubwiru buvugwa hariya, busobanuye “ibanga” cyangwa se “ikintu cy’amayobera.” Mu gihe cy’ itorero rya mbere (ku gihe cy’intumwa) ijambo “ubwiru” ntabwo ryabaga rishatse gusobanura ikintu kitashoboraga kumenyekana, nk’uko ari cyo bisobanuye uyumunsi, ahubwo ryari risobanuye ikintu cyashoboraga gusobanukirwa n’abantu babitojwe, ni ukuvuga, ababaga bafite uburenganzira bwo kukimenya. Hano rero ijambo “ubwiru” ryakoreshejwe ku nyenyeri ndwi,…

Read More

Ubutumwa bwiza bwo mu Byahishuwe (26)

“Nuko wandike ibyo ubonye n’ibiriho, n’ibiri bukurikireho hanyuma.” Ibyah 1:19 Ku murongo wa 11 malayika yabwiye Yohana ngo: “Icyo ubona ucyandike mugitabo, ucyoherereze amatorero arindwi.” Ijambo “kubona” ryakoreshejwe muri uriya murongo riri mundagihe (Present tense) rikaba rigaragaza ko Yohana nubundi yari ari mu iyerekwa maze iryo yerekwa rikaba ryari gukomeza rikamara umwanya. Kuri uriya murongo wa 19, kurundi ruhande, ho uriya muhanuzi yahawe amabwiriza ngo “wandike ibyo ubonye.” Ijambo “kubona” ryakoreshejwe hariya ntabwo noneho ryari rikiri mundagihe. Ibi rero bikaba bishatse kwerekana ko Yohana yahawe iyerekwa ryose riri hagati y’umurongo…

Read More

Ufite imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu

UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (25) Ufite imfunguzo z’urupfu n’ikuzimu “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.” Ibyah 1:17,18. Abahanga batahuye ikintu gitunguranye muri ariya magambo ya Bibiliya. Tubona ibintu bimeze kimwe hagati y’ukuntu Yesu avugwa hariya hamwe n’ikigirwamanakazi cyari gikomeye cyane kurusha ibindi, ndetse cyari kizwi cyane kurusha ibindi byose cyo muri Azia ntoya (Asia Minor, Asie Mineure, muri Turukiya), kitwaga Hekate. Iki kigirwamanakazi Hekate cyari kizwiho ko ari cyo cyari gifite…

Read More