Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 13)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (13)

“Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, “iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.”

Umunsi umwe ubwo hari kuwa gatandatu (Friday, Vendredi) mu kwezi kwa cumi inkuru yakwiriye mugace kamwe ko inzige zari munzira ziza kandi ko zari burimbure imyaka yose yari ikiri mu murima. Abahinzi bose bo muri ako gace bahise batangira gukora amanywa n’ijoro. Guhera kuwa gatandatu ikigoroba batangiye gusarura imyaka bakomeza gusarura ijoro ryose ryo kuwa gatandatu ndetse no ku Isabato barakomeza kugira ngo barebe ko barangiza kwinjiza mu bubiko imyaka yose mbere yuko inzige zihagera. Abaturage bose bo muri ako gace bagiye muri icyo gikorwa uretse umuntu umwe.

Umuhinzi umwe wari Umudivantisiti w’umunsi karindwi we yikomereje gahunda ye isanzwe yo kuwa gatandatu (kuwa nyuma) ikigoroba, maze ashyira kuruhande ibikoresho bye by’akazi maze ategura ibyo azifashisha undi munsi. Nuko bamwe mu baturanyi be bari bazi imyumvire ye baza kumureba ngo bamwinginge. Babonaga umurimo yaruhiye umwaka wose ugiye gupfa ubusa. Mbese Imana hari ikibazo yari kubibonamo mugihe uriya mudivantisite yari kujya kwita ku mirimo ye byibura iriya nshuro? Uriya mugabo yasubije abaturanyi be ati “Jyewe ejo nzaruhuka Isabato nk’ ibisanzwe.” “Nizeye ko Imana ishobora kugira icyo ikora kuri izo nzige.”

Abaturanyi be barongeye bagerageza kumukura ku ijambo, ariko yari yamaze gufata icyemezo ndakuka, nuko basubira mumirima yabo gukora uko bashoboye ngo basarure imyaka yabo yose mbere y’igitero cy’inzige. Ijoro ryose ryo kuwa gatandatu n’umunsi wose wo ku isabato barakora, maze babasha gukiza ibyo bari barahinze. Kuwa mbere mugitondo (Dimanche, Sunday) haragera, nuko wa mudivantisite arungurukiye mu idirishya ngo arebe icyaba cyasigaye ku myaka ye yari yarakuze neza. Nuko asanga inzige zayinyuzemo maze zirya ikintu cyose cyari kirimo. Nuko abaturanyi be baragaruka, baza kumukomeza ndetse no kumucyaha. Maze bamusaba kubasobanurira impamvu Imana itabashije kumufasha ngo irinde imyaka ye kubera kuyikiranukira kwe. Nuko wa muhinzi arabasubiza ati, “ntabwo buri gihe Imana ikemura ikibazo bya burundu mukwezi kwa cumi.”

Mu isomo ryacu ry’uyu munsi Imana ni Alufa na Omega (itangiriro n’iherezo ry’inyuguti z’Ikigereki). Ni Uriho, Uwahozeho, kandi Uzahoraho (ugenga ahashize, igihe cya none, ndetse n’ahazaza), kandi Ushobora byose. Imana ni Umutware w’amateka. Nta bintu dushobora guhura na byo ngo bize biyitunguye. Ikintu cyose kitubaho mubuzima kiba kiri mu mugambi wagutse. Ariko se ni gute twasobanura kariya kaga kabaye kuri uriya muhinzi w’Umudivantisiti?

Igitabo cy’Ibyahishuwe cyuzuyemo imanza z’Imana ku mahanga yo mu isi n’ubutegetsi buyiyobora. Ariko abantu b’Imana b’ukuri bashobora kuboneka muri ayo mahanga ndetse no muri ubwo butegetsi. Kubw’ ibyo rero na bo hari igihe bajya bagerwaho n’ingaruka z’urubanza rw’Imana rugenewe ibihugu barimo. Kubera kwivanga kw’abantu mumiturire yabo mu isi, ntabwo abantu b’Imana bakiranuka bagomba kwiringira umutekano usesuye muri ubu buzima. Ntabwo buri gihe abakiranutsi bahabwa ingororano z’ako kanya. Ntabwo buri gihe Imana ikemura ikibazo bya burundu mukwezi kwa cumi. Ingororano z’abakiranutsi z’iteka ryose zatangwa ku iherezo rya byose.

Mwami, mpa kugira icyizere uyu munsi cyo kumenya ko uri umugenga wa byose, yewe n’igihe ibintu biba bimeze nk’ aho byarenze igaruriro. Mpa kwihangana ngo mbashe gutegereza ubutabera bwawe.

Byakuwe mugitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditwe na JON PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

One Thought to “Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 13)”

  1. Joseph Nsengimana

    Ari abasaruye ku isabato (ntabwo twabwiwe niba bari bazi ko Isabato ari iyo kuruhukwaho) ari n’uwaruhutse ku isabato ndumva bose bari mu kuri.

Leave a Reply to Joseph Nsengimana Cancel reply