Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 6)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 33): Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 6)

Iryo sezerano ryongeye kuvugururwa rihabwa Aburahamu ngo: “. . . mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha.: (Itangiriro 22:18). Iri sezerano ryerekezaga kuri Kristo. Aburahamu yasobanukiwe n’iryo sezerano (soma Abagalatiya 3 :8,16), kandi yizeye ko Kristo ababarira ibyaha. Uko kwizera ni ko kwatumye yitwa umukiranutsi. Isezerano ryahawe Aburahamu na ryo ryakomeje gushimangira ubutware bw’amategeko y’Imana. Uhoraho yabonekeye Aburahamu aramubwira ati: “Ni njye Mana Ishoborabyose; ujye ugendera imbere yanjye, kandi utungane rwose.” (Itangiriro 17 :1). Ubuhamya Imana yatanze bwerekaye umugaragu wayo w’indahemuka bwari ubu ngo: “…kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.” (Itangiriro 26:5). Uhoraho yabwiye Aburahamu ati: “Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho.” Itangiriro 17:7.

Nubwo iri sezerano ryahawe Adamu rikongera guhabwa Aburahamu, ntiryashoboraga guhama bitaragera igihe Kristo yapfiriye. Ryari ryarabayeho kubw’isezerano ry’Imana uhereye igihe itangazo rya mbere ryo gucungurwa ryatangwaga. Ryari ryaremewe kubwo kwizera, nyamara ubwo Kristo yarihamyaga akarishimangira, ryiswe isezerano rishya. Iryo sezerano rishya ryari rishingiye ku mategeko y’Imana, kandi bwari uburyo bwo gutuma abantu bongera guhuza n’ubushake bw’Imana, bagashyirwa aho babasha kumvira amategeko y’Imana.

Irindi sezerano ryitwa isezerano rya “kera” mu Byanditswe Byera ryabaye hagati y’Imana n’Abisiraheli kuri Sinayi, kandi ryahamijwe n’amaraso y’igitambo. Isezerano ryahawe Aburahamu ryahamijwe n’amaraso ya Kristo bityo ryitwa isezerano rya “kabiri” cyangwa “rishya,” kuko amaraso yarihamije yasheshwe nyuma y’amaraso y’isezerano rya mbere. Kuba isezerano rishya ryari rifite agaciro mu gihe cya Aburahamu bigaragarira mu kuba ryarahamijwe n’isezerano ndetse n’indahiro by’Imana ibyo bikaba ari “ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo.” Abaheburayo 6:18.

Ariko se niba isezerano ryahawe Aburahamu ryari rikubiyemo isezerano ryo gucungurwa, kuki kuri Sinayi habayeho irindi sezerano? Mu buretwa bababyemo, Abisiraheli bari baribagiwe Imana ndetse n’amahame y’isezerano ryahawe Aburahamu ku rwego rukomeye. Ubwo Imana yabacunguraga ibakuye mu Misiri, yashakaga kubereka ububasha n’imbabazi byayo, kugira ngo babashe kuyikunda no kuyiringira. Yarabamanuye ibageza ku Nyanja Itukura (aho byasaga ko bidashoboka ko bahacikira Abanyamisiri bari babakurikiye) kugira ngo babashe kubona ko ntacyo bishoboreye, bityo babone uko bakeneye ubufasha bw’Imana. Icyakurikiyeho ni uko yabakijije. Basabwe n’urukundo bakunda Imana kandi barayishima ndetse bagirira icyizere imbaraga yayo ibafasha. Yabihambiriyeho nk’umucunguzi wabo wari ubakuye mu buretwa bw’igihe gito.

Ariko hari hakiri ukuri gukomeye kwagombaga gucengezwa mu ntekerezo zabo. Kubera kuba hagati y’abasenga ibigirwamana kandi basayishije mu bibi, Abisiraheli ntibari bazi neza ubutungane bw’Imana, ntibari bazi uburyo imitima yabo yari yarasabwe n’ibyaha birenze ndetse ntibari bazi ko muri bo ubwabo badashobora kumvira amategeko y’Imana, kandi ntibari banasobanukiwe uko bakeneye Umukiza. Bagombaga kwigishwa ibi byose.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G. White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment