Ese kuboha umusatsi no kudefiriza birabujijwe muri Bibiliya?

“Umurimbo wanyu we ku ba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi…” (1 Petero 3:3).

Ikibazo cy’umusatsi ni kimwe mubikunze guteza impaka mumatorero amwe namwe ya Gikristo, aho bamwe bavuga ko bidakwiriye ko Umukristo Cyangwa Umukristokazi aboha umusatsi we (gusuka inweri). Abavuga ko bibujijwe ahanini bashingira kuri uriya murongo wa Bibiliya wo mu 1Petero 3:3, ndetse no mu 1Timoteyo 2:9. Hari kandi n’abavuga ko no kudefiriza imisatsi na byo bidakwiriye, ngo kuko ari ukuyihindura uko Imana itayiremye. Ese koko iriya myumvire ifite ishingiro muri Bibiliya? Ni iki muby’ukuri Pawulo na Petero bashakaga kuvuga hariya? Ese ni gute Umukristo akwiriye gutunganya imisatsi ye dukurikije Bibiliya?

Petero yashakaga kuvuga iki?

Nk’uko twabibonye mu cyigisho cy’ubushize, ruriya rwandiko rwa mbere Petero yarwandikiye mbere na mbere abakristo bari baherereye mu turere dutanu two muri Turukiya, ari two: Ponto, Galatiya, Kapadokiya, Asiya n’i Bituniya. Mu kuvuga ngo Umurimbo wanyu we kuba uwo kuboha umusatsi”, Petero yakoresheje ijambo ry’Ikigereki ryitwa “emplokes trichon”. Iri ryari izina ryihariye ry’insokozo z’abagore b’abakire. Petero rero akaba yari afatiye urugero k’umurimbo wari uriho kera kugihe cye, utaragaragazaga ingeso nziza. Insokozo zihambaye cyane, zatwaraga umwanya muremure mukuzishyiraho, ni zo zari igipimo cy’ubukire no kugendana n’ibigezweho, mu bihugu byategekwaga n’Abaroma kandi byari byiganjemo n’umuco w’Abagereki kiriya gihe.

Umugambi wa ziriya nsokozo birumvikana ko wabaga ari uwo kwireherezaho amaso y’abantu bose ngo barangarire uwabaga yayishyizeho. Ibi rero bikaba byari bihabanye n’amahame shingiro y’Ubukristo (SDA Bible Commentary, Vol.7, P.569). Amateka ya kiriya gihe avuga ko imisatsi ya bariya bagore b’abaherwe yabaga iteguwemo imirimbo myinshi y’udupande twa zahabu, maze utwo dupande tukajya tugenda dushashagirana aho umuntu anyuze hose, ndetse tukagenda dukomanaho tuvuza inzogera, aho umuntu anyuze hose abantu bagakebuka.

Pawulo se we yavuze iki iki ku kuboha umusatsi?

Mu rwandiko rwa 1 Timoteyo 2:9,10, Pawulo yari arimo abwira abagore bo mu itorero ryo muri Efeso, muri Turukiya. Atangira avuga uburyo bwo gusenga, hanyuma agakomeza abwira abagore bo mu itorero iby’umurimbo ukwiriye. Nuko atangira kuvuga iby’umurimbo udahuje n’ubukristo ati “Kandi n’abagore ndashaka ko ….batirimbisha kuboha umusatsi.” Ijambo ry’Ikigereki Pawulo yakoresheje hariya avuga kuboha umusatsi, ni plegma (SDA Bible commentary, Vol.7, P.295). Ririya jambo riraganisha kukintu gisobekeranye, kiboshye cyangwa se kidoze, kitari umusatsi gusa. Abahanga bavuga ko Pawulo yashakaga kuvuga imisatsi iboshye. Ariko kuba nta jambo “umusatsi” Pawulo yigeze akoresha muri ririya jambo rye, ibi birerekana ko icyo yamaganaga gihuje n’icyo Petero yavuzeho hariya mu gice cya gatatu cya ruriya rwandiko rwe rwa mbere. Ni ukuvuga ko insokozo bombi baganishagaho yari imwe, insokozo y’imisatsi ipfunditsemo imitako ya zahabu. Iriya nsokozo rero ikaba itari ihuje n’umuco wa Gikristo.

None se kuboha umusatsi bisanzwe cyangwa kudefiriza birabujijwe?

Dukurikije iriya mirongo ya Bibiliya yo mu 1Petero 3:3 na 1Timoteyo 2:9,10, turabona ko “kuboha umusatsi” ko ku gihe cya ziriya ntumwa kuvugwa hariya ntaho guhuriye no “kuboha umusatsi” mu buryo busanzwe byo muri iki gihe cyacu. Ikindi kandi ntabwo twahamya ko ubu buryo bwo kuboha imisatsi bukunze gukoreshwa n’abanyafurikakazi, bwaba bwari buzwi ku gihe cy’intumwa kuburyo bwaba bwaramaganywe. Cyane ko bariya bakristokazi Petero na Pawulo bandikiye bari abo muri Aziya ntoya (Asie mineure, Asia Minor) mu gihugu cya Turukiya, kandi imisatsi yabo ikaba itandukanye n’iy’abiraburakazi.

Kubw’ibyo rero twakwanzura ko kuboha imisatsi mu buryo busanzwe, budakurura amaso y’abahisi n’abagenzi ngo umuntu ahinduke igitangarirwa, cyangwa se gusiga umusatsi amavuta aworoshya cyangwa se awunyereza (kudefiriza), umuntu agamije kuwufata neza, bitabujijwe muri Bibiliya.

Muby’ukuri turi mu isi y’ibihinduka. Turi mu isi yangijwe n’icyaha, kuburyo kitasize n’imisatsi. Ntabwo uburyo imisatsi imeze muri iki gihe ariko Imana yayiremye. Abantu bamera imvi cyangwa bakazana uruhara. Ibi si byo Imana yifuzaga iturema. Ibi rero bisaba guhora umuntu ahendahenda umusatsi we ngo arebe ko wagaragara neza, kimwe n’uko ahora asiga umubiri we amavuta ngo arebe ko uruhu rwe rwakomeza kumera neza. Ntabwo rero umuntu uboshye umusatsi we ngo awubungabunge udacika, cyangwa udefirije umusatsi we aba awuhinduye uko Imana itawuremye, kuko uwo twaremanywe wagiye wangizwa n’icyaha.

Byaba bisekeje kuba abantu bavugurura amazu yabo kuburyo agaragara neza, cyangwa bakayasiga irangi rishya iyo amaze gusaza, maze ugasanga birengagije gutunganya imibiri yabo cyangwa imisatsi yabo kuburyo ihora igaragara neza. Ikibi gusa ni ugukabya, haba mukugendana n’insokozo zigezweho zitangarirwa, cyangwa gusiga amabara mu musatsi arangaza abo muhuye, haba no mu gusigara inyuma mu gutunganya umusatsi ukarinda iyo ugaragara nabi. Umukristo ntakwiriye kuba uw’imbere, ariko kandi ntakwiriye kuba uw’inyuma mu kugaragara neza (Ellen G. White, “Evangéliser”, Vie et Santé, 1986, P. 248). Umukristo ntabwo akwiriye kuba igitangarirwa cyangwa ngo abe igishungero.

Byateguwe na
Eric Ruhangara
Tel: 250 788 487 183

Related posts

2 Thoughts to “Ese kuboha umusatsi no kudefiriza birabujijwe muri Bibiliya?”

  1. Edmond

    Murakoze cyane, iki cyigisho ni kiza, muzanadutegurire ikivuga ku maherena. Uwiteka abahe umugisha.

Leave a Reply to Edmond Cancel reply